Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Karim Benzema yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Karim Benzema yatangaje kuri Twitter ko urugendo rwe mu Ikipe y’Igihugu rurangiye.

Karim Benzema, ejo ku wa mbere wujuje imyaka 35 y’amavuko, ntiyashoboye gukina imikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar kubera imvune, mu gihe Ikipe y’u Bufaransa, Les Bleus yatsinzwe na Argentine ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2.

Yakiniye u Bufaransa imikino 97, atsindamo ibitego 37, none ubu bigaragara ko yasezeye ku gukinira ikipe y’Igihugu.

Yagize ati: “Nanditse amateka yanjye none ayo dufitanye ararangiye. Nagize umuhate ndetse nkora n’amakosa byari bikenewe kugira ngo ngere aho ndi uyu munsi kandi binteye ishema!”

Uyu rutahizamu wa Real Madrid yakuwe mu ikipe y’u Bufaransa mu gihe kigera hafi ku myaka itandatu, nyuma y’ikibazo cyo gukangisha gutangaza amashusho y’imibonano ya Mathieu Valbuena bahoze bakinana, ariko yayigarutsemo mu mikino y’igikombe cy’u Burayi cya Euro 2020.

Kwitwara neza muri Club (ikipe) akinira, harimo no gufasha Real Madrid gutsindira igikombe cya 14 cya Champions League mu mwaka ushize w’imikino, yabihembewe atsindira bwa mbere umupira wa zahabu (Ballon d’Or), igihembo cy’umukinnyi warushije abandi ku Isi mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2022.

Mu gusubiza ku butumwa bwa Benzema kuri Twitter, Real yanditse ubutumwa bwa ’emoji’ ikoma amashyi hamwe n’ibendera ry’u Bufaransa, mu gihe konti ya Twitter y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ijyanye n’irushanwa ry’igikombe cy’Isi yabusubije igira iti: “Urakoze, Benzema”.

Karim Benzema mu myitozo y’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Related posts

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Museveni yazamuye Muhoozi Kainerugaba ku ipeti rya Général.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

Leave a Comment