Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Karasira Aimable yapfuye ku munsi wo gusohoka muri gereza

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko Uzaramba Karasira Aimable yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyarugenge.

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yabwiye RBA ko Karasira Aimable akimara kurekurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026, yageze mu mbuga y’Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, akanywa imiti myinshi irenze iyo asanzwe afata yandikiwe na muganga.

Yagize ati: “Yaje kujyanwa mu ivuriro ry’ibanze, ahava ajyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge ari na ho yapfiriye.”

Umuvugizi wa RCS yavuze ko kandi “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyoye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga, mu masaha y’ijoro, ahagana Saa Sita arapfa.”

Hategerejwe raporo ya muganga igomba gusobanura imvano y’urupfu rwe, ariko ubusesenguzi bw’ibanze bugaragaza ko yishwe n’imiti myinshi yanyoye.

Akomeza ati “Ibyo byabaye ibisabwa byose kugira ngo afungurwe byarangiye. Ariko iyo birangiye haba hasigaye gusakwa, gusohoka. Ni icyo cyari gisigaye, afata ya miti noneho arayigotomera.”

Karasira wamenyekanye nka Prof Nigga yari yarahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda. Yari arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe.

Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ku wa 30 Nzeri 2025.

Ugendeye ku buryo iminsi igize umwaka mu Igororero ibarwa, Karasira yarangije igihano cye ku wa 6 Gicurasi 2026.

Yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibindi byaba byari iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa imyaka itanu, urubanza mu bujurire rukaba rutari rwakaburanishijwe.

Igororero ryo ryagaragaje ko iyo bugiye gufungura umuntu burebera gusa ku cyemezo kimufunga cyashyizwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa.

Related posts

Ukraine: Urukumbuzi ni rwinshi kubagore b’abasirikare n’abagabo babo.

Muntu Clarisse

Tanzania: Perezida Samia yarahiye ashinja abigaragambije kwanduza isura y’Igihugu

N. FLAVIEN

Ingabo zo muri Ukraine zari muri MONUSCO zagiye kurwanya Putin wigabije ubutaka bwabo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777