Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Imirwano ikomeye i Masisi ihuje abarwanyi ba Mai-Mai ANCDH basubiranamo ubwabo bapfa M23.

Imirwano ikomeye ihuje abarwanyi b’umutwe wa Mai-Mai ANCDH bari gukozanyaho ubwabo nyuma yuko umwe mu bakomanda bawo abaciye ruhinga nyuma akemera gukorana na M23 ndetse akajyana n’ingabo yagumuye, ibintu  byarakaje bagenzi be bituma batangiza urugamba bagamije kwikiza uwo bita umugambanyi.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Mai Mai ANCDH, rivuga ko Colonel Mugogwe wari usanzwe afite batayo yakoreraga i Masisi, yoherejwe i Rutshuru gufasha ingabo za Leta, FARDC mu ntambara zirimo na M23, mu mezi abiri yari amazeyo ngo atangira kujya avugana na Gen Sultan Makenga kugeza ubwo yemeye gusubira i Masisi agatangiza ibikorwa bya M23.

Muri iri tangazo kandi, Mai Mai ANCDH ivuga ko uyu Col Mugogwe yatorokanye abandi bofisiye bakuru bo ku rwego rwa Lieutenant Colonel bane na bamajoro batatu, amakuru akaba yemeza ko Batayo yayoborwaga na Col Mugogwe yari yarahawe inshingano zo kurinda agace ka Ngugo gahana imbibi n’u Rwanda, Igihugu Congo ishinja gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye mu Burasirazuba bwa DRC.

Bakomeza bavuga ko Colonel Mugogwe yafashe icyemezo atabwiye General Jean Marie Shefu, afata ingabo ku wa 13 Nyakanga 2022 azijyana mu bice bya Mpati ndetse atangira gukoresha inama n’abakuru b’Imidugudu n’abatware gakondo abasaba kumuyoboka, aho bivugwa ko uyu Col Mugogwe ngo yaba yatorokanye abarwanyi bagera kuri 300 akajya kwifatanya na M23.

Kuva ubwo, ngo General Jean Marie yahise yohereza abasirikare bo kurwanya igice cyamwiyomoyeho, bituma imirwano itangira, ubu ikaba iri kubera ahitwa Mpati, Nuage na Kitso, gusa ntiharatangazwa abamaze kuyigwamo nubwo hari amakuru yemeza ko abaturage bari guhunga nkuko tubikesha Rwandatribune.

Umutwe wa Mai Mai ANCDH ni umwe mu mitwe y’Abahutu b’Abakongomani washinzwe na FDLR mbere yuko imirwano ya M23 yubura. Inyungu za FDLR muri uyu mutwe zari zihagarariwe na Major Silencieux Inkodosi usanzwe ari S3 mu mutwe CRAP ya Col.Ruhinda.

Abarwanyi ba Mai-Mai ANCDH bari mu mirwano hagati yabo bapfa ubugambanyi.

Related posts

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibinini bya buri munsi bishobora gusimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Wa musore wiyahuriye kuri La bonne addresse ntahite apfa, yaguye muri CHUK !!

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment