Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Politike Ubukungu

Musanze: SACOLA yafashije abaturage kubona amacumbi ajyanye n’igihe.

Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange bari bafite ibibazo by’amacumbi adakwiye bagera kuri 20 bemeza ko SACOLA yabafashije kuva mu buzima bubi, kuri ubu bakaba bahinduriwe amateka, ibyo bemeza ko ari umusaruro w’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uhora azirikana umuturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024 ubwo Umuryango utari uwa Leta ubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ukazamura n’imibereho myiza y’abaturage bayituriye, SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association), wamurikiye inzu 20 imiryango itishoboye irimo itanu y’abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi, yose ikaba yahawe n’ubufasha bw’iribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku.

Umukecuru Kabihogo Irène wo mu murenge wa Kinigi, avuga ko mbere yo guhabwa inzu nziza yavurwaga ku buryo ngo iyo imvura yagwaga ari nka nijoro atashoboraga kuryama ahubwo yahagurukaga akarara yicaye imbeho ari yose. Yemeza ko ibi byiza abikesha umubyeyi Paul Kagame ukunda abanyarwanda agahora aharanira ko babaho mu buzima bwiza.

Yagize ati: “Murabona uko ngana uku nari maze imyaka isaga 30 nta nzu nziza ngira, imvura yagwaga ukagira ngo ni hanze, mbese ndishimye cyane birenze. Munshimire nyakubahwa wacu Paul Kagame ndetse n’aba ba SACOLA yakoresheje bakatwubakira inzu nziza nk’izi. Ngiye kujya ndyama nsinzire nk’akana gato, mbese nihindukize kuko hahindutse cyane”.

Ubu buhamya bw’abo mu Kinigi buhura neza n’ubw’abaturage bo muri Nyange, aho umwe muri bo wahawe inzu avuga ko ibyo yabonye abona ari nk’inzozi kuko ngo atiyumvishaga ko yaba mu nzu nziza nk’iyi akurikije ubushobozi buke bwe, akaba yariyumvishaga ko atashobora kwiyubakira inzu iri kuri urwo rwego. Yashimye cyane Perezida Paul Kagame wabazaniye SACOLA ikaba ikomeje kubahindurira amateka.

Umuyobozi wa SACOLA, Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko ari iby’agaciro kubona abaturage babo bafite amacumbi ajyanye n’igihe kuko ngo ari imwe mu nshingano zabo z’ibanze nk’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze, ngo bakaba bazakomeza gukora ibishoboka mu kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ati: “Twe nk’umuryango utari uwa Leta, dufite inshingano z’ibanze zo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ariko tukita no ku mibereho myiza y’abaturage bayituriye. Ntabwo wavuga imibereho myiza rero udahereye ku icumbi kuko icyo wakora cyose ugomba kuba ufite aho utaha kandi hahesheje ikiremwamuntu icyubahiro ari nayo mpamvu twabahaye inzu ariko tukabaha n’ibikoresho byose wongeyeho igikoni, ubwogero n’ubwiherero”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko igikorwa nk’iki kiza cyunganira imihigo kuko gifasha mu gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage [Human Security Issues], yemeza ko SACOLA ari umufatanyabikorwa wihariye kuko ibikorwa bakora byinjira neza mu mihigo y’Akarere kandi bakaba bakurikirana ibyo bakora mu buryo burambye.

Ati: “Ni ibyishimo bikomeye ku karere kacu ka Musanze kuko iyo ubonye inzu 20 zikoze neza ndetse zifite ibyangombwa byose, biba bigabanyije umuzigo, noneho natwe tugasigara turwana no gushaka uko abandi batishoboye nabo babona amacumbi ajyanye n’igihe, abahesha icyubahiro nk’abanyarwanda bazima bakunda Igihugu. Urabonako mu nzu 60 twari dufite tugomba kubakira abatishoboye, SACOLA ikaba yubatse 15 ndetse n’izindi eshanu z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, murumvako ari ikintu cyo kwishimira cyane.”

Inzu zose uko ari 20 SACOLA yashyikirije aba baturage zifite agaciro ka miliyoni 272 n’amafaranga y’u Rwanda (272,000,000Frw) ubariyemo n’ibindi byangombwa byose birimo ibikoresho byo mu nzu(ibitanda bibiri n’imifariso yabyo, intebe zo muri saro, …), ibiribwa (ibiro 25 bya kawunga, ibiro 25 by’umuceri, ibishyimbo,…), igikoni, ikigega gifata amazi, ubwogero n’ubwiherero ndetse kuri ibi hakiyongeraho ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha ku bindi bakenera.

SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association), ni Umuryango washinzwe mu mwaka wa 2004 ugamije kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kwita ku mibereho myiza y’abaturage baturiye iyi Pariki iherereye mu majyaruguru ashyira i Burengerazuba bw’u Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza ubu, bamaze gukora ibikorwa byishimirwa na benshi mu bagenda cyangwa se batuye muri aka gace k’ibirunga kera cyane igihigwa cy’ibirayi.

Abayobozi bari kumwe n’umukecuru Kabihogo Irène mu nzu yari amaze guhabwa na SACOLA.
Abaturage bishimiye ubufasha bahawe na SACOLA.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Bahawe inzu ndetse n’ibikoresho bikenerwa umunsi ku munsi.

Related posts

Kimwe mu birenge bya Pastor Theogene Inzahuke burya ngo cyahindutse ‘Sophia’ [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare yegukanye umudari wa zahabu mu mikino olempike

NDAGIJIMANA Flavien

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda barayishinja kubakura ku murongo amasaha hafi 8 itabateguje.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment