Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

RD Congo na Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, Igihugu cya Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu muhango wabereye i Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uruhande rwa Kenya rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo, Aden Barre Duale, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba.

Aya masezerano yasinywe hagati y’impande zombi agenga imikoranire mu bya gisirikare, yashyizweho umukono nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo.

Mu biyakubiyemo harimo ko ingabo za Kenya zizatanga imyitozo ku ngabo za DR Congo, FARDC ndetse icyiciro cya mbere kikaba cyaratangiye mu Mujyi wa Kisangani nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.

Ba minisitiri bombi bahuye nyuma y’ibiganiro by’impuguke zo muri ibi Bihugu byabaye kuva ku wa 2 Kanama 2023 i Goma bikazakomeza kugeza ku wa 7 uku kwezi kwa munani 2023.

Related posts

Umutwe wa M23 watanze impuruza ku bitero bikomeye bya FARDC na FDLR.

NDAGIJIMANA Flavien

Turikiya iherutse gupfusha abarenga ibihumbi 40 yongeye kwibasirwa n’umutingito ukomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yasuye Ikiraro cya Kazungula ahari ihuriro ry’Ibihugu bine kuri Zambezi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment