Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubona amafoto bivugwa ko ari aya drone yo mu bwoko bwa CH-4 y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC iherutse guhanurwa n’abarwanyi ba AFC/M23.
Tariki 11 Ugushyingo, 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga byatangiye kuvugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bahanuye indege itagira abapilote y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi Congo, FARDC.
Ayo makuru yanavuzwe na bamwe mu banyamakuru bakurikira ibibera mu burasirazuba bwa DR Congo yavugaga ko iyo ndege yahanuriwe mu bice bya Masisi nyuma yo kuhazenguruka ndetse ikanarasa.
Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt.Col Willy Ngoma mu makuru yahaye Umuseke, yahishuye ko ibyo guhanura drone muri Masisi bitabayeho.
N’ubwo bivugwa gutyo ariko, hari andi makuru avuga ko drone ivugwa, yahanuriwe muri Kivu y’Amajyepfo, ku itariki ya 10 Ugushyingo, 2025, gusa hakibazwa impamvu bihita bishyirwa i Masisi.
Amakuru yemeza ihanurwa rya drone yo muri Kivu y’Amajyepfo agira ati: “Ahagana saa 13h30 baragahanuye (akadege katagira umupilote-drone) muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Nzibira.”
Urugamba ruhanganishije M23 n’Igisirikare cya Leta ya DR Congo ifatanyije n’abarundi, FDLR na Wazalendo rukomeje guhindura isura, FARDC ikaba iri gukoresha cyane drones irasa ku birindiro bya M23.
M23 yo ivuga ko FARDC irasa mu bice bituwe n’abasivile bityo ubuzima bwabo bukajya mu kaga, ikaba ivuga ko itazakomeza kurebera ibyo bitero birenga ku masezerano y’agahenge n’ubwo Doha na Washington nabyo bigenda biguruntege.




