Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubutabera

Karongi: Mwarimu yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17

Umwarimu wigisha ku kigo cya GS Nyarubuye A giherereye mu murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshuri wiga kuri icyo kigo ko yamusambanyije akamutera inda.

Uyu munyeshuri uvuga ko atwite inda y’amezi atanu yafashe icyemezo cyo kurega uyu mwarimu nyuma y’aho bari bamaze iminsi bashishikarizwa kudahishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribakorerwa cyane cyane ariko irishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, bwana Muzungu Gelard, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakimenye ndetse ko uwo mwarimu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Meya Muzungu yasabye buri munyarwanda kwirinda guhohotera abangavu ndetse asaba buri wese kwamagana abashobora kubikora.

Yagize ati: “Ni ishyano ni ko navuga, kubona umurezi ari we ushinzwe kurera umwana, akaba ari we umwangiza amusambanya. Birumvikana rero uwo murezi ntabwo ari umurezi w’i Rwanda. Ni ibintu Abanyarwanda twese dukwiye kwamagana abagaragayeho izo ngeso, tukabarwanya, tukabahagurukira, bakabihanirwa.”

Meya Muzungu yashimye icyemezo uyu mwangavu yafashe cyo kurega uwamuhohoteye avuga ko ibyari kuba byiza kurushaho ari uko yari kumuhakanira ataramusambanya.

Ati: “Umwana w’u Rwanda ntakwiye gusambanywa, ahubwo dukwiye kumuha uburere bwiza kugira ngo azavemo Umunyarwanda mwiza uzubaka Igihugu cye. Turahamagarira abarezi bacu, n’abandi bose kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa rikorwa abana bacu, by’umwihariko abakobwa bacu.”

Mu Rwanda, gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe uwasambanyijwe byamuviriyemo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Related posts

Musanze: Abahoze bakorera mu isoko ry’ibiribwa bahawe ibisima mu isoko rishya nk’uko bari barabisezeranyijwe.

N. FLAVIEN

Ibisobanuro by’izina Aline, izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana

N. FLAVIEN

Abanyeshuri basaga ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777