Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Ubuzima Umutekano

Gakenke: Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye babiri ikomeretsa tandiboyi.

Ahagana saa tanu na mirongo itanu n’itanu z’amanywa (11h55) kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, imodoka ya Daihatsu ifite plaque RAB755D yakoreye impanuka ikomeye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, Akagali ka Ruganda, Umudugudu wa Ruganda, ihitana umushoferi n’umugore yari atwaye, hanakomereka tandiboyi wayo.

Iyi modoka bivugwa ko ari iy’umucuruzi wo kuri Base mu Karere ka Rulindo witwa Steven, yahitanye umushoferi witwa Ndayambaje Innocent ukomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Karambo, Akagali ka Kanyanza, Umudugudu wa Gatembe na Nyirabarihima Vénerande wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi, Akagali ka Joma, Umudugudu wa Mataba.

Uretse aba babiri bahise bapfa, tandiboyi w’iyi modoka witwa Hakorimana Charles wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gashyenyi, Akagali ka Taba, Umudugudu wa Gashinyinya w’imyaka 26 na we yakomeretse akaba yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho n’inzego z’ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke iyi mpanuka yabereyemo, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yahamirije WWW.AMIZERO.RW aya makuru, avuga ko impanuka ikomeye yabaye koko, agira ubutumwa agenera abakoresha imihanda yo muri aka Karere k’imisozi miremire.

Yagize ati: “Imihanda yacu iri mu misozi ihanamye cyane, bisaba abayitwariramo kugira ubwitonzi. Bakwiye kandi gukora Checking y’imodoka bakareba ko zimeze neza mbere yo guhaguruka cyangwa bari no mu ngendo kuko nk’iyi yakoze impanuka byatewe no kubura feri”.

Mu mpera za 2022, abasenateri bagaragaje impungenge ku izamuka ry’umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda n’ubwo hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kuzikumira.

Mu mpera z’Ugushyingo 2022, nibura abantu 1971 bari bamaze guhitanwa n’impanuka kuva mu 2020 nk’uko imibare Polisi y’Igihugu yamurikiye Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano icyo gihe, ibigaragaza.

Umujyi wa Kigali ni wo wagize abantu benshi bahitwanywe n’impanuka aho bageraga kuri 493 ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na 492, Intara y’Amajyepfo yari ifite 407, iy’Iburengerazuba ikurikiraho n’abagera kuri 329 naho iy’Amajyaruguru ikagira 250.

Komiseri muri Polisi ushinzwe ibikorwa n’ituze muri rubanda, CP George Rumanzi, yabwiye abasenateri ko n’ubwo Umujyi wa Kigali ari wo ubamo impanuka kurusha ahandi, inyinshi zidatwara ubuzima bw’abantu.

Polisi yatangaje ko 84% by’abahitanywe n’impanuka nta ruhare bazigizemo. Abagera kuri 34% bari abanyamaguru mu gihe 24% bari abamotari naho 24% bakaba abanyonzi cyangwa se abatwara amagare.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri Sena, Murangwa Hadidja yavuze ko nubwo hari ingamba nyinshi zafashwe hagamijwe gukumira impanuka zo mu mihanda n’impfu zifitanye isano na zo, umubare w’impanuka ukomeje kwiyongera.

Muri izo ngamba harimo gushyira mu modoka utugabanyamuvuduko, camera zigenzura umuvuduko ku mihanda, amategeko akomeye n’igenzura ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Mu myaka itatu ishize habaye impanuka zigera ku 21,459. Umwaka wa 2020 wasize habaye impanuka 4,000. Mu mwaka wakurikiyeho zabaye 8,000 mu gihe kugera mu Ugushyingo 2022 hari hamaze kuba izigera ku 8500 uhereye muri Mutarama 2022.

Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko ubwiyongere bw’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda bufitanye isano n’umubare w’ibinyabiziga biri mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu Rwanda hari imodoka ibihumbi 200 kandi impfu zatewe n’impanuka ni 1971 bivuze ko umuntu umwe akora impanuka agapfa ku modoka 100. Iki ni ikibazo gikomeye kigomba gushakirwa umuti”.

Polisi ikunze kumvikana isaba abakoresha umuhanda kwirinda gutwara banyweye ibisindisha, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye n’ibindi bisa nkabyo kuko biri mu biteza impanuka.

Ikomeza kandi isaba ko abatwara ndetse na ba nyiri ibinyabiziga bajya basuzumisha ibinyabiziga byabo kuko bibarinda guhura n’ibibazo birimo nko kubura feri n’ibindi bishobora gutwara ubuzima bwabo, bakajya banareba neza imiterere y’imihanda bagiye gutwariramo.

Iyi modoka yangiritse cyane.
Iyi dayihatsu yari yikoreye ibicuruzwa bitandukanye nabyo byahatikiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Related posts

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. [Izindi mpinduka]

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwohereje abapolisi 143 muri Sudani y’Epfo basimbura abari basanzweyo [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yo mu Rwanda yasezerewe rugikubita nyuma yo kunyagirwa na US Monastir yo muri Tunisia.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Firimini Kagogo January 4, 2023 at 7:35 PM

Abahitanwe nimpanuka lmana ibakire mubayo Kandi abashoferi baje bakontrora imodoka zabo niba zujuje ibisabwa

Reply
Firimi January 4, 2023 at 7:36 PM

Abahitanwe nimpanuka lmana ibakire mubayo Kandi abashoferi baje bakontrora imodoka zabo niba zujuje ibisabwa

Reply
r. Kelly January 5, 2023 at 11:37 AM

Hakwiriye kujyaho Urugaga cg ishyirahamwe ryabashoferi bagasaba abakoresha ubwishingizi bw ,impanuka kubuzima bwabo, n, amasezerano bagirana naba nyirimodoka n, assurance. Kuko Iyo ugiye kubaza impozamarira zumushoferi waguye mumpanuka bakubwira ko ameze nkuwiyahuye.
Mfite umuvandimwe wapfuye atwaye Imodoka ariko bishyuye million 3 Gusa.nabwo nuko Muri contract ya nyiri modoka babiteganijemo. Abandi mwe babishyuye gute? Bakurikije Ikimina?

Reply

Leave a Comment