Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Colonel wahoze muri FARDC yatorotse yiyunga kuri M23.

Col Bernald Maheshe wahoze mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC yifatanyije n’umutwe wa M23 aho bivugwa ko ahererereye mu mujyi wa Bunagana ahari Ubuyobozi bukuru bwa M23.

Amakuru aturuka muri DR Congo yemeza ko Col Bernald Maheshe yavuye mu Murwa mukuru Kinshasa tariki 17 Nzeri 2022 atorotse, dore ko atari yemerewe kurenga umujyi wa Kinshasa, anyura muri Congo Brazzaville aho yavuye yerekeza muri M23 mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Kuki yahisemo kujya muri M23?

Uyu Col Bernard Maheshe akomoka mu gace ka Minova, akaba yararwanye ku ruhande rw’umutwe wa AFDL wa Laurent Desire Kabila wakuye Mobutu Seseseko ku Butegetsi abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda.

Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku Butegetsi, Col Maheshe yaje kuba umutoni kwa Perezida Joseph Kabila ariko mu 2012 aza gutabwa muri yombi afungwa imyaka 7, afunguwe ahita yirukanwa muri FARDC azira kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 wari ugizwe n’abahoze muri FARDC bari bigometse ku Butegetsi.

Yahoze akorana byahafi na Gen Sultan Makenga, ubwo bose bari bakiri mu ngabo za Leta, FARDC nyuma y’amasezerano yo kuvanga ingabo umutwe wa CNDP wari wagiranye na Leta ya DR Congo.

Mbere yo gufungwa, Col Maheshe yari umuyobozi wa Segiteri ya 9 y’Ingabo za FARDC muri Teritwari ya Uvira ho Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Yafunguwe mu mwaka wa 2019 ku mbabazi za Perezida Félix Tshisekedi ariko ahabwa amabwiriza yo kutarenga Umujyi wa Kinshasa ndetse anashirirwaho ba maneko bashinzwe gukurikirana ingendo ze umunsi ku munsi.

Bivugwa ko Col Maheshe wari ucungishijwe ijisho, yabashije guca mu rihumye inzego zishinzwe umutekano, anyura muri Congo Brazavile aho yahise ava akajya mu Burasirazuba bwa DR Congo kwifatanya na M23 ikomeje guhangayikisha iki Gihugu.

Related posts

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

NDAGIJIMANA Flavien

Urupfu rw’umuramyi Gisèle Precious wasize uruhinja rwashenguye benshi.

NDAGIJIMANA Flavien

“Ntabwo naririmbye ‘Uri igisambo’ ngamije kubwira aba Pasitoro bo muri ADEPR bampagaritse”: Umuhanzi Théo Bosebabireba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment