Mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Lt Gen Gervais Ndirakobuca bakunze kwita “Ndakugarika”.
Uyu muhango ukomeye wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi izwi nka ‘Palais de Congres’ i Kigobe mu Murwa mukuru w’Ubukungu i Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022.
Perezida Evariste Ndayishimiye bita ‘Neva’ amaze kwakira indahiro ya Minisitiri Gervais Ndirakobuca, yamushimiye umurava akorana akazi ke ka buri munsi ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya atangiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022 nibwo Inteko Ishinga amategeko y’u Burundi yemeje Lt Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya wasimbuye Gen Alain Guillaume Bunyoni wakuweho ku mpamvu zitigeze zitangazwa.
Amakuru avugako Gen Bunyoni yaba yaketswe na Perezida Ndayishimiye ku kuba yaba afite umugambi mubisha wo kumuhirika ku butegetsi, gusa uyu ukaba waratahuwe utarashyirwa mu bikorwa.
Andi makuru ava mu nzego z’umutekano mu Burundi, aremezako kuri ubu ahantu hose hakomeye haribo inyubako za Leta, Ikibuga cy’Indege, Ibigo bya gisirikare n’ibindi byongerewe umutekano mu buryo budasanzwe.
Mu bindi bidasanzwe byakozwe nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika, ngo hahinduwe abayobozi mu nzego z’umutekano hagati mu Gihugu. Abahinduwe ngo ni abayobozi bungirije bo mu iperereza, abinjira n’abasohoka ndetse n’igipolisi, aho abahinduwe ari abo ku nzego z’Intara bashyizweho na Gen Ndamugarika mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe.
Byitezwe ko Lt Gen Gervais Ndirakobuca akomeza no gushyiraho abayobozi bakuru mu rwego rwo gukomeza inzego haburizwamo uwo ari we wese waba yahirahira gukorana na Gen Bunyoni nawe uri mu mazi abira nyuma yo gutakarizwa icyizere, bikaba binavugwa ko isaha ku isaha ashobora kwibona mu maboko y’ubutabera kuko guhunga Igihugu byo ngo bigoye cyane kuko amaso hafi ya yose y’inzego ari kuri we.



4 comments
Neva ndamwemeye pe
Komerezaho muhingu wacu uduha amakuru acukumbuye
Umuntu utanyurwa ntakindi kimukwiye
Uretse gukurwa amata mu kanwa.
Banamufunge ntibarekere aho kandi n,abafatanije nawe babahige.
Courage kabisa