Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Bivuze iki ku Rwanda kuba Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ntambara ibera muri DR Congo?

Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yongeye kuvugwa cyane nk’umwe mu bafite ukuboko kunini mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo kwiyunga ku ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya DR Congo ririmo Abarundi na FDLR bahuje umugambi.

Abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rirwana na Leta y’i Kinshasa, bakomeje kwemeza ko Kayumba Nyamwasa yamaze kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo biciye mu ihuriro ry’imitwe ya P5 abereye umuyobozi.

Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ingabo za Kinshasa na Gitega zongeye kurasa mu gace ka Ilundu ko muri Kivu y’Amajyepfo zigasenya ingo nyinshi z’abaturage, yungamo ko “ku rundi ruhande hakomeje koherezwa izindi ngabo z’u Burundi harimo na P5 ya Kayumba Nyamwasa.”

Ku wa Gatanu, Perezida wa M23 akanaba umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki na dipolomasi mu ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko hari impungenge z’uko ikibazo cyo muri DR Congo gishobora gufata indi ntera, nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ntambara.

Yagize ati: “Kuba ingabo z’ibihugu by’abaturanyi nk’iz’u Burundi (FDNB), FDLR ndetse n’umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa zifatanya mu bitero bya Leta ya Kinshasa, ubwabyo ni ukwerekana ko ikibazo cy’imbere muri Congo cyamaze kuba ikibazo cy’akarere.”

Ku ruhande rwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare,” avuga ko nyuma ya FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), “Kinshasa ubu yongeyemo n’abagize umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa.”

Kayumba Nyamwasa ni muntu ki?

Kayumba Nyamwasa ni umwe mu basirikare bazwi cyane mu mateka ya politiki n’umutekano w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), aho yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati ya 1998 na 2002.

Nyuma yaje no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, mbere yo gutera umugongo u Rwanda akayoboka iy’ubuhungiro muri 2010 akerekeza muri Afurika y’Epfo. Nyuma yo kuva mu Rwanda, yabaye umwe mu batangije ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress), umutwe wa politiki w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda washinzwe mu 2010 hamwe n’abandi bahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Leta y’u Rwanda yagiye ishinja Kayumba Nyamwasa na RNC kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, birimo ibitero bya za gerenade byagabwe mu duce dutandukanye tw’Umurwa mukuru Kigali mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2010.

Nyamwasa n’abamushyigikiye bahakanye ibyo birego.

Mu 2011, Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye uyu Kayumba Nyamwasa adahari ku byaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 ndetse runamwambura impeta zose za gisirikare.

Nyuma yo gushinga RNC, umutwe wa Kayumba Nyamwasa wagiye uvugwa mu nyandiko zerekeye ihuriro ry’imitwe izwi nka P5 (Plateforme Politique P5), ryari rigizwe n’amatsinda atandukanye arwanya u Rwanda. U Rwanda rwagiye rushinja bamwe mu bagize iri huriro gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ibirego abaregwa bagiye bahakana.

Ku ruhande rwa AFC/M23 na Twirwaneho, kuvuga ko P5 iri ku ruhande rwa Kinshasa ni ikimenyetso cy’uko imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yaba iri gukorana n’ubutegetsi bwa Congo mu ntambara yo kurwanya AFC/M23 n’u Rwanda rushinjwa kuyishyigikira.

Ibi bisobanuye iki ku Rwanda?

Niba koko P5 yaramaze kwinjira mu ntambara ya DR Congo aho irwana ku ruhande rwa Kinshasa, byaba ari impinduka ikomeye ku mutekano w’u Rwanda, kuko uyu Kayumba Nyamwasa atari umuntu mushya muri politiki y’umutekano w’u Rwanda.

Kuba yarigeze kuba mu buyobozi bukuru bwa RDF, nyuma akajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bituma uruhare rwe rushobora gufatwa na Kigali nk’ikibazo cy’umutekano kirenze kuba amakimbirane asanzwe ya politiki nk’uko tubikesha Bwiza.

Byatuma kandi u Rwanda rushimangira ibyo rumaze igihe ruvuga ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DR Congo kidashobora kurebwa gusa nk’intambara hagati ya FARDC na AFC/M23, ahubwo ko kirimo n’imitwe yifuza gukoresha ubutaka bwa kiriya gihugu mu kuruhungabanyiriza umutekano.

Ku rundi ruhande, niba koko hari ubufatanye bushya hagati ya Kinshasa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bishobora gutuma ikibazo cya DR Congo kirushaho gufatwa nk’ikibazo cy’akarere, aho kuba ikibazo cy’imbere muri DR Congo gusa.

Ikibazo gikomeye kigomba gusubizwa, ni ukumenya niba ibyo bivugwa na AFC/M23 na Twirwaneho ari amakuru afite ibimenyetso bifatika cyangwa niba biri mu rwego rw’intambara y’amagambo n’icengezamatwara riherekeza intambara yo ku Rugamba.

AFC/M23 na Twirwaneho bavuze ibi, mu gihe amakuru avuga ko Nyamwasa ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bamaze igihe bakorera ingendo i Kinshasa, aho bahurira n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakaganira uko bakomeza guha imbaraga umutwe wa FDLR kugira ngo bazawifashishe mu gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Amakuru kandi amaze iminsi, ashimangira ko uyu Kayumba Nyamwasa ari mu gatebo kamwe n’abarimo Jean-Luc Habyarimana (umuhungu wa Juvenal Habyarimana wabaye perezida w’u Rwanda kugeza muri Mata 1994), Eugène Gasana n’abandi benshi bari muri uriya mugambi.

Related posts

Ethiopia: Abagabo bafite inda nini bakomeje gukurura abagore.

N. FLAVIEN

Menya bimwe mu byo abantu bakunze kwicuza mbere yo gupfa.

N. FLAVIEN

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777