Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Ubushakashatsi Ubuzima Urukundo

Ahantu hatatu hashobora kugusha byihuse igitsinagore mu bishuko igihe hakozwe n’igitsinagabo.

Igitsinagore ni ibiremwa bifatwa na bamwe nk’ibyoroshye gushukika, gusa ku rundi ruhande bakaba abanyembaraga mu kuba bahindura byihuse imitekerereze ya bagenzi babo b’igitsinagabo bitewe n’imbaraga karemano bibitsemo. Biragoye ko wabona umugabo udakururwa n’ibi biremwa byihariye cyangwa utifuza kubikoraho uko yaba ameze kose. N’ubwo biteye bityo, usanga bamwe muri ibi biremwa batabikunda ugasanga bikomeza cyane ku bagabo, bigatuma abagabo nabo baharanira kumenya intege nke zabo kugira ngo babone aho bahera bagera ku byo babashakaho (gushukika).

Nubwo ari byiza kumenya icyo umugore cyangwa umukobwa mukundana akunda n’aho akunda ko umukora kugira ngo utamubangamira, si ngombwa ko aho hose uhakora ugamije gusa imibonano mpuzabitsina. Niba rero uri umukobwa cyangwa umugore, si byiza kwemera ko umuhungu/umugabo agukorakora kuri bene ibyo bice kuko bishobora kugutura mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina utabigambiriye.

Aho ukwiye kwirinda ko umusore/umugabo agukorakora mu gihe nta gahunda zimbitse mwapanze:

1. Ku ijosi.

Aha ni ahantu hakomeye cyane mu gushyira umukobwa/umugore mu byiyumvo byo gutera akabariro ku buryo byagorana ko umukobwa/umugore utabasha kwigenzura cyangwa kwihagararaho yikura ku musore/umugabo watangiye amukorakora, amusomagura kuri iki gice. Niba mubizi namwe, ubundi burya ngo no kuba umukobwa cyangwa umusore yaguhobera mugahuza imisaya ku buryo abasha kuguhumekera ku ijosi, ni kimwe mu bintu bikurura ubushagarira cyane buganisha ku gutera akabariro. Niba ubona ko umusore ari kugukora cyane kuri iki gice, bikumire bitaragutura mu mutego.

2. Ku nda.

Urubuga Women Resources, rutangaza ko burya inda y’abakobwa ikunze cyane kubabuza kwigenzura igihe iri gukorakorwa n’igitsinagabo. Mwibuke ko ari naho hari umukondo, ku musore wabashije guhabwa urwaho rwo kuyikoraho, ashobora no kuzamuka akagana ku mabere gutyo gutyo. Niba rero ubonye atangiye kugukorakora kuri ibi bice, muhagarike amazi atararenga inkombe hato utazisanga wamaze kugwa mu bishuko ugasanga utangiye kwicuza bitagifite igaruriro.

3. Amatwi.

Umuzenguruko w’ugutwi ni ahandi hantu abakobwa/abagore bakunze gukorwa bagasabwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Abasore/abagabo benshi bakunze kuhakoresha intoki, ururimi nk’abari kuhasoma n’ubundi buryo bwo gusa nk’abahumekera umwuka ku mukobwa biganisha ku kumwinjiza mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Niba uri umukobwa ukabona umuhungu muri kumwe muganira ari kwibanda ku gukorakora kuri iki gice, kumira bitaragera ku rwego utakekaga kuko iyo bitinze ntuba ukibashije kwigenzura bityo ukaba wakisanga wamaze kugwa mu bishuko.

Related posts

Chelsea FC yegukanye Champions league ku nshuro ya Kabiri (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

AFROBASKET: Amakipe azakina ½ yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

CECAFA Kagame Cup 2021: APR FC yikuye mu makipe azitabira iri rushanwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment