Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Trending News Umutekano

Rubavu: RDF yarashe umusirikare wa FARDC arapfa abandi babiri bafatwa mpiri.

Mu masaha y’igicuku mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri, abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucunga umutekano (Patrol) barashe umusirikare umwe w’Igisirikare cya DR Congo wari ku butaka bw’u Rwanda, bagenzi babiri bafatwa mpiri (matekwa).

Amakuru y’iraswa ry’uyu musirikare wa FARDC yamenyekanye mu rukerera, gusa bamwe bati “ni umwuzukuru wa shitani warwanyije inzego z’umutekano”, abandi bati “ni abacengezi bo muri FDLR”. Gusa itangazo rya RDF rivuga ko abo basirikare ari aba FARDC bamenyekanye ku mazina ya Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28.

Iri tangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF rivuga ko aba basirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC bafashwe ahagana Saa Saba n’iminota 10 z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 nyuma yo kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zari mu bikorwa bisanzwe by’uburinzi zifatanyije n’abaturage mu bizwi nk’irondo.

Ubutumwa buri muri iri tangazo bugira buti: “Batawe muri yombi n’abasirikare bari ku burinzi bafashijwe n’abanyerondo. Ni abasirikare ba FARDC bari bafite imbunda za AK-47, magazine enye zifite amasasu 105, ikote ridatoborwa n’amasasu n’ishashi y’urumogi. Umusirikare wa gatatu yarashwe arapfa ubwo yarasaga ku bashinzwe umutekano”.

Amakuru twamenye ubwo twakurikiranaga iyi nkuru ni uko nta musirikare n’umwe w’u Rwanda cyangwa umunyerondo wapfuye cyangwa ngo akomereke, ibyemeza ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihagaze neza amanywa n’ijoro.

Amakuru yagiye ahagaragara mu gitondo yemeza ko uyu warashwe yarasiwe mu mudugudu wa Gafuku, Akagali ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu mu gihe itangazo rya RDF rivuga ko abandi babiri umwe yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko mu Mudugudu w’Isangano undi afatirwa mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo aho bari barenze Kaminuza ya UTB, ku muhanda wa kaburimbo hafi ya Centre de Sante ya Byahi.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kuvogera ubutaka bw’u Rwanda bikozwe n’abasirikare ba FARDC kuko mu myaka yashize babikoze inshuro zirenga eshatu, ubwa vuba akaba ari muri Werurwe umwaka ushize, ibi bikaba byiyongera ku bisasu bikunze kuraswa mu Rwanda birimo n’ibyarashwe mu Kinigi mu karere ka Musanze bikangiza byinshi bidasize n’ubuzima bwa bamwe.

Umusirikare wa RDF ari kuri imwe mu mbunda nini zikoreshwa mu gisirikare cy’u Rwanda/Photo Internet.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Related posts

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhindura amazina ya Tumukunde Mahoro Justine akitwa TUMUKUNDE MUHOZA JUSTINE.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi n’ubwo FARDC yigamba kuzana abakomando bashya.

NDAGIJIMANA Flavien

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment