Amizero
Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Abarimu bashimiye Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku mibereho myiza n’iterambere ryabo

Abarimu barashimira Leta y’u Rwanda uko yita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abarimu binyuze mu guhembwa neza kandi ku gihe no kubongerera ubushobozi, bavuga ko bibatera umuhate wo gukora cyane ngo batange umusaruro mwiza.

Byagurutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byabereye mu karere ka Kirehe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uburezi ni umwuga usaba ubufatanye” aho Ndicunguye Edouard, ushinzwe amasomo mu kigo cya Rusumo High School giherereye mu Murenge wa Kigina wavuze ahagarariye abarimu, yashimiye byimazeyo uko Leta y’u Rwanda iri ibitaho.

Ni ibirori byayobowe na Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere n’abandi bayobozi, byitabiriwa n’abarimu benshi n’abayobozi b’inzego zitandukanye.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yifurije abarimu bose umunsi mwiza, anashimira Minisiteri y’Uburezi ku bwo guhitamo Kirehe nk’ahabera ibirori by’uyu mwaka. Yavuze ko ari ishema kubakira ku ntsinzi akarere kabonye mu mitsindire y’abanyeshuri mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, abikesha ubwitange bw’abarimu n’ubufatanye bw’inzego zose.

Yagize ati: “Abarimu bakora akazi gakomeye. Akazi mukora ni ikimenyetso cy’ubwitange Turabasaba gukomeza umuhate tudasubira inyuma.”

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, mu kiganiro ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yavuze ko igihugu gifite ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze 5,041, abanyeshuri 4,766,125 ndetse n’abarimu bagera ku 13,550,000.

Yagaragaje ko mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 5,041 mu burezi bw’ibanze, harimo ibigo by’amashuri y’inshuke 4,264, ibigo by’amashuri abanza 4,108, ibigo by’amashuri bifite icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni ibigo 1,916.

Hari kandi ibigo 981 bifite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ibigo by’amashuri by’imyuga n’ubumenyingiro 581 ndetse n’ibigo 120 byigisha uburezi mbonezamwuga.

Yanagaragaje ko 35% by’abanyarwanda bari ku ntebe y’ishuri mu byiciro bitandukanye barimo 605,229 biga mu mashuri y’inshuke, 3,000,709 biga mu mashuri abanza, 598,806 biga mu cyiciro rusanga cy’amashuri yisumbuye, 196,384 biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Hari akandi abangana 116,791 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, 12,423 biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’igihe gito mu gihe abangana 15,543 biga mu mashuri Makuru y’imyuga n’ubumenyingiro.

Hari kandi abangana 114,931 biga mu mashuri Makuru na Kaminuza ndetse hakaza n’abandi 99, 255 biga mu mashuri y’abakuze yigisha gusoma no kwandika (Adult literacy).

Mu mashuri abanza umwaka wa mbere ni wo wigamo abanyeshuri benshi bangana na 746,241, mu gihe mu mashuri yisumbuye naho mu mwaka wa mbere ari wo wigamo abanyeshuri benshi bangana 218,074.

Mu barimu bigisha mu Rwanda, abangana na 69% bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), 21% bafite impamyabumenyi y’icyiciro kabiri cya Kaminuza (A0) ndetse abangana na 10% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).

Abarimukazi bafite impamyabumyenyi y’amashuri yisumbuye ni 43,398, abagabo bakaba 27,613. Abarimukazi bafite A1 ni 3,644, mu gihe abagabo ari 7,023.

Mu bafite impamyabumenyi y’icyiciro kabiri cya Kaminuza (A0), abarimukazi ni 7,728 mu gihe abagabo ari 13,419.

Mu bigo biri mu Rwanda, 74% byihariwe kuyoborwa n’abagabo aho abagabo 2,345 bayobowe ibigo n’aho abagore 734 bangana na 26% nabo bakaba abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko muri gahunda yayo y’imyaka itanu (2024-2029) mu rwego rw’uburezi, intego nkuru ziteganyijwe zirimo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amashuri makuru kugira ngo rijyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Guverinoma ivuga ko ku kugira ngo izi ntego zigerweho izakomeza guteza imbere uburezi budaheza n’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri.

Sendeli international heat mu basusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu
Abitabiriye ibirori bagize umwanya wo kwushimira ibyagezweho mu burezi
Abayobozi mu nzego z’umutekano bari bitabitiye umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu
Abarimu bari bitabitiye umunsi mpuzamahanga wabo bizihiwe

Related posts

“Kwihangira umurimo bisaba kwiyemeza ugatangira udategereje ubundi bufasha”. Sina Gérard

N. FLAVIEN

DRC: Ibintu byahinduye isura i Goma. Ibyari imyigaragambyo byavuyemo imirwano y’amoko bamwe bahasiga ubuzima.

N. FLAVIEN

Safari wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aniga DASSO yasabiwe gufungwa iminsi 30.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777