Mu mujyi wa Ternopil mu Burengerazuba bwa Ukraine, abantu 26 barimo abana batatu, bapfiriye mu bitero bya drone n’ibya misile byagabwe n’u Burusiya. Abandi bantu basaga 100 barakomereka naho abarenga 20 baburirwa irengero.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Ukraine, Ihor Klymenko, yatangaje ko ibi bitero byasize hasenywe ibikorwa remezo birimo imiturirwa, amashanyarazi n’imihanda. Umuriro w’amashanyarazi wabuze igihe kinini mu bice byinshi, by’umwihariko mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’ubukonje bukabije.
U Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote (drones) 476 na misile 48 mu gitero cyagabwe mu ijoro. Imiturirwa imwe yasenyutse burundu, indi ifatwa n’inkongi y’umuriro, abashinzwe ubutabazi barwana no kuwuzimya.
Ibi bitero bikaze byagabwe mu gihe Perezida Volodymyr Zelensky yari muri Turukiya mu rugendo rwo gushaka uburyo bwo gusubukura ibiganiro n’u Burusiya. Zelensky yasabye ibihugu bifatanya na Ukraine gukaza igitutu kuri Moscow, asaba ko bayifasha kurushaho kurinda ikirere cyayo binyuze mu guhabwa misile nyinshi.
Ku ruhande rw’u Burusiya, bwatangaje ko butibasiye abasivili ahubwo ko ibitero bwagabye ari ibisubizo ku byagabwe n’ingabo za Ukraine, zirimo misile enye za ATACMS zarashwe ku mujyi wa Voronezh mu majyepfo y’u Burusiya.
Muri rusange, imirwano irakomeje kwiyongera mu buryo bushobora gutuma ibiganiro by’amahoro bikomeza gutinda.


