Mu gihe kuri uyu wa 2 tariki ya 24 Kanama 2021 i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ya Basketball, twaguteguriye ibintu by’ingenzi wamenya ku irushanwa rihatanirwa ku nshuro ya 30.
Mu masaha make ari imbere, i Kigali mu Rwanda haratangira irushanwa rya FIBA Afrobasketball. Ni irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu by’Afurika, irushanwa riraba rikinwa ku nshuro ya 30, ku kibuga cya Kigali Arena. U Rwanda rurakina umukino warwo wa mbere na Congo Kinshasa, umukino uratangira saa kumi n’ebyili (6PM).
Dore ibintu byingezi wamenya kuri iri rushanwa rihatanirwa nyuma y’ imyaka 60 iri rushanwa ritangijwe:
- Ibijyanye n’amatsinda
Amakipe 16 yitabiriye iri rushanwa yashyizwe mu matsinda 4, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 4. Ikipe ya mbere muri buri tsinda izahira ibona itike yo gukina imikino ya ¼ mu gihe ikipe ya nyuma mu itsinda izahita isezererwa. Amakipe azegukana umwanya wa 2 n’uwa 3 azakina imikino kamarampaka hagati yayo (…mu matsinda anyurananye) habonekemo amakipe 4 asanga aya mbere muri ¼.

- Tunisia ni iyo kwitondera
Tunisia yegukanye iri rushanwa ubwo riheruka guhatanirwa mu mwaka wa 2017 iri mu itsinda B. Ni itsinda rikomeye kuko iri kumwe na Egypt, Central Africa ndetse na Guinea. Ubwo FIBA iheruka gushyira hanze urutonde rw’amakipe y’Afurika, Tunisia imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 2 yaje ku mwanya wa 2, umwanya wari usanzwe ufitwe n’igihugu cya Angola.
- East Africa ihagarariwe ite?
Muri iri rushanwa agace k’Afurika y’uburasirazuba gahagarariwe n’amakipe 4: U Rwanda (Rwakira iyi mikino), Kenya, Uganda ndetse na Sudan y’Amajyepfo, akaba ari ku nshuro ya mbere aka gace gahagararirwa n’amakipe menshi muri iri rushanwa. Sudan y’amajyepfo nibwo bwa mbere yitabiriye iri rushanwa nyuma yo kubona ubwigenge mu mwaka wa 2011.
- Udushya mu batoza
Liz Mills utoza ikipe y’igihugu ya Kenya (Morans) niwe mutoza w’umugore muri iri rushanwa, akaba ari nawe wakoze agahigo ko guhesha iyi kipe itike yo gukina imikino ya nyuma nyuma y’imyaka 28 ishize. Uyu mutoza kandi mu myaka ishize yatoje mu ikipe y’igihugu ya Zambia ndetse na Cameroon nk’umutoza wungirije.
Umutoza Mathias Eckhoff uzaba atoza Congo Kinshasa niwe mutoza rukumbi wigeze gutwara uri iri rushanwa , igikombe yatwaranye na D’Tigers ya Nigeria mu mwaka wa 2015.
Oualid Zrida na Rzig Amin, abatoza bungirije mu ikipe y’igihugu ya Tunisia, batwaye iki gikombe ari abakinnyi mu mwaka wa 2011. Ibi bisa n’ibiri mu ikipe y’igihugu ya Angola aho dusanga Anibal Moreira & Miguel Lutonda bigezekwegukana iri rushanwa ari abakinnyi, ubu akaba ari abatoza bungirije mu ikipe y’igihugu ya Angola.

- Umwami w’irushanwa
Mu mwaka wa 1961 ubwo iki gikombe cya hatanirwaga ku nshuro ya mbere, ikipe y’igihugu cyitwaga United Arab Republic (Egypt & Syria) niyo yatwaye iki gikombe cyabereye i Cairo.
Ikipe y’igihug cya Angola niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi, inshuro 11; igakurikirwa Mali na Egypt zigifite inshuro 5; Ivory coast, Central Africa na Tunisia zigifite inshuro 2 mu gihe, Nigeria ya mbere kuri ubu igifite inshuro 1 cyo kimwe na Morocco.
- Inararibonye iva muri NBA
Mu gihe hari abakinnyi b’Abanyafurika nka Pascal Siakam, Joe Embidi, Jordan Nwora, Jahlil Akafor, … bakina muri NBA, benshi muribo ntibakunda kwitabira iri rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro kuri aya makipe y’ibihugu. Amakipe nka Nigeria, Cameroon na Senegal ni amwe mu makipe akunze guhura n’iki kibazo.
Icyakoze bamwe mu bakinnyi nka Gorgui Dieng (Senegal) wakiniye amakipe nka San Antonio Spurs na Atlanta Hawks; Salah Mejri (Tunisia) udafite ikipe kuri ubu ariko akaba yakiniye ikipe ya Dallas Mavericks; Walter Edy (Cape Vert) wakiniye amakipe Atlanta Hawks na Cavaliers ubu akaba ari muri Real Madrid yo muri spain, ni bamwe mu bakinnyi bahanzwe amaso mu makipe yabo.
Gusa, ntitwarenza amaso icyitezwe ku batoza Mike brown uzaba ari umutoza mukuru n’umutoza wungirije Alan Moris Major b’ikipe ya Nigeria iri i Kigali. Mike Brown asanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya Golden state warriors mu gihe Alan Moris Major yigeze gutoza ikipe ya Chicago Bulls ndetse na Patriots yo mu Rwanda, ikipe yatoje mu mikino ya BAL.
