Amizero
Ahabanza Imyidagaduro

Bushali agiye gushyira hanze EP yise “Kivuruga”

Muri ibi bihe bidasanzwe isi yibasiwe na COVID-19, abari batunzwe n’uruganda rwa muzika ni bamwe mu bagezweho n’ingaruka cyane. Nyamara kandi gukomeza gukora nibwo buryo bwonyine ababa muri uru ruganda; cyane cyane abahanzi, basigaranye bwo kugirango bazabashe kongera kwegura umutwe ubwo ibintu bizaba bisubiye mu buryo. Bitabaye ibyo, nyuma ya COVID-19 amwe mu mazina twari dusanzwe tuzi azaba yarabaye amateka.

Muri uwo mujyano, umuhanzi Bushali, kugeza ubu ufatwa nka sekuru w’injyana ya Kinyatrap kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga arashyira hanze EP yahaye izina rya “Kivuruga.” Ni umushinga uyu muhanzi avuga ko umaze igihe kirekire, dore ko indirimbo ziri kuri iyi EP zatunganijwe na Ghanaian Stallion ubusanzwe ubarizwa mu gihugu cy’u Budage.

Uretse kandi Ghanaian Stallion uzatuma abakunzi ba Bushali bumva ku mwihariko wo muri Afurika y’uburengerazuba, kuri iyi EP hariho indirimbo Bushali yakoranye n’umwe mu bakomeye muri HipHop mu gihugu cya Zimbabwe, umuhanzikazi Awa Khiwe. Mu gihe mu bahanzi bo mu gihugu, Bushali afite indirimbo yakoranye n’umwe mu bashya muri muzika uzwi ku izina rya Neriwest.

Iyi EP ije nyuma ya album ya gatatu uyu musore ukunzwe na benshi mu rubyiruko yari yasohoye muri 2020, album yahaye izina rya “Ibihe bi7”.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, Bushali yasobanuye uko yamenyanye na Ghanaian Stallion watunganije indirimbo zose kuri iyi EP. Yagize ati: “Twamenyanye ubwo we n’undi mu raperi witwa Megaloh bazaga mu Rwanda ku butumire bwa Goethe Institut, hari muri 2017 mu gitaramo kiswe BSMG Africa Tour. Nishimiye ko nyuma y’igihe kingana gutyo tugerageza gukorana ubu noneho uyu mushinga ugiye kujya hanze.”

Nkuko byagaragaye kandi mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Green Ferry, ariyo nzu ireberera inyungu za Bushali, indirimbo ziri kuri iyi EP zirimo ubutumwa bureba abahanzi muri rusange, baburirwa kwigengesera kugirango badahindurwa nabo bazahurira muri uru ruganda. Ku rubyiruko muri rusange, rurasabwa kwibuka ko muri bo harimo imbaraga zihagije kugera ngo babone inzozi zabo zibaye impamo.

Related posts

Trump yitambitse umugambi wa Israel wo kwica Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran.

N. FLAVIEN

Argentina: Visi Perezida yasabiwe gufungwa imyaka 12.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777