Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Kugaruka kwa Marina: Intangiriro yo kongera kwiyubaka kwa The Mane?

Hagiye gushira ukwezi humvikanye icyo umuntu yakwita bombori bombori  y’isezera ry’abahanzi babarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane.

Iyi nzu yashinzwe muri 2017 na Mupende Rhamadan, uzwi nka Bad Rama, aho yavugaga ko afite intego yo guhindura ishusho ya muzika. Kw’ikubitiro, The Mane yatangiranye amazina aremereye muri muzika nyarwanda nka Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina, hakaza no kwiyongeraho Jay Polly.

Mu gutangira byose byari amahoro ahoze. Yemwe na Bad Rama ubwe yavugaga ko The Mane igiye guhangana na WCB ya Diamond Platinumz.

Itegurwa ry’ibitaramo bitagenze uko babyifuza, amakimbirane n’abahanzi bayirimo, ndetse n’utundi tumenyetso, nibyo byatumye bamwe batangira kuvuga ko The Mane yasaga nitangiye gutakaza umurongo. Byaje guhumira ku mirari rero ubwo abahanzi nka Safi na Jay Polly batangiye kuyisohokamo muri 2019. Muribuka indirimbo “umusaraba wa Joshua” aho Jay Polly yabaye nk’ukomoza ku masezerano yahawe ariko amaso agahera mu kirere.

Mu minsi yashize rero byaje guhuhuka ubwo Queen Cha, Marina ndetse na Arstide Gahunzire wari manager muri The Mane bose bayisezeyeho maze igasigaramo umuhanzi Mbanda, nawe udafite amasezerano. Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uruganda rwa muzika hano mu Rwanda batangiye kuvuga ko iri ari itangiriro ry’iherezo kuri The Mane. Hari kandi n’abavugaga ko Bad Rama yaba agiye guhindura umuvuno ku bijyanye n’ishoramari.

Nyamara bitunguranye, dore ko hari hashize ukwezi kumwe gusa, Bad Rama yanditse ubutumwe burebure abicishije ku rukuta rwe rwa instagram, aho yavuze yahuranije ko Marina ari mu nzira zigaruka muri The Mane. Uyu muhanzikazi wari washeshe amasezerano ye na The Mane yagombaga kumara imyaka 10 bagatandukana hashize ine gusa, ngo yaba yongeye gusaba imbabazi Bad Rama, nawe ngo akazitanga nk’umubyeyi!

Ubutumwa burebure Bad Rama yanyujije kuri instagram avuga ku kugaruka kwa Marina

Muri ubu butumwa kandi Bad Rama yavuze ko Marina ubu ari gutunganiriza indirimbo muri The Mane, byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba, ikaba izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku byabaye. Uyu mushoramari kandi yanasabye abakunzi ba muzika, aba The Mane ndetse n’aba Marina by’umwihariko kongera kumuba bugufi maze bagakomezanya urugendo batangiye.

Nubwo nyirubwite Marina ntacyo yari yabitangazaho, igaruka rye muri The Mane ribaye impamo nkuko Bad Rama abivuga byaba ari inzira nziza kuri The Mane hibazwaga akazaza kayo mu gihe yitwa inzu ifasha abahanzi, ariko ikaba ibereye aho, nta muhanzi bafitanye amasezerano.

Related posts

Rulindo: Impanuka ikomeye ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavaga i Gicumbi bagiye i Musanze.

N. FLAVIEN

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

N. FLAVIEN

Ruhango: Umunyeshuri arashinja mwarimu kumutera inda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777