Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Rubavu: Haravugwa imyigaragambyo mu bakozi basaga 200 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Abakozi bakorera uruganda rw’icyayi rwa Pfunda (Pfunda Tea Factory Company Limited) ruherereye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bahagaritse by’agateganyo akazi basanzwe bakora muri uru ruganda.

Umwe mu bakozi b’uru ruganda utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko icyabahagurukije ari uko bakorera intica ntikize y’amafaranga kandi bakagenda bayakatwamo mu buryo budasobanutse, ngo bakaba bakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cyabo ngo barebeko cyakemuka.

Usibye ikibazo cyo gukatwa, bavuga ko banahembwa nabi, ntibahemberwe ku gihe, ibintu bemezako byatangiye muri 2019, ubu bakaba bageze aho bumva bibarenze bagahitamo kwigaragambya.

Hari amakuru yavugaga ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Habyarimana Gilbert yabakoresheje inama ngo arebe uko ikibazo cyakemuka mu mahoro ariko na nubu tukaba tutaramenya ibyavuyemo.

Umuturage uhaturiye yagize ati: “Bariya bakozi bambwiye ko bafashwe nabi kandi bimaze igihe. Bavuga ko ngo babanje kwihangana bakeka ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka ariko barategereza baraheba.”

Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda ruyoborwa n’umuhinde warwegukanye igihe Leta y’u Rwanda yeguriraga bimwe mu bigo byayo abikorera. Ni uruganda ruri kuri Kilometero 8 uvuye mu Mujyi wa Rubavu werekeza i Musanze, ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Rubavu.

Related posts

ADEPR Jenda: Chorale Sion yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Bolamu’ yahujwe n’igihe [VIDEO]

N. FLAVIEN

Musanze: Hanenzwe abagore biyambuye isura y’ububyeyi bakijandika mu kwica Abatutsi.

N. FLAVIEN

General Venance Mabeyo uyobora Ingabo za Tanzaniya ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

2 comments

ALPHONSE May 19, 2021 at 2:34 PM

Ko mbona bikaze. Gusa abakoresha bajye bamenya ko umusaruro wose bawukesha abakozi babo bityo bige kubafata neza kuko nibyo bituma umusaruro ugerwaho neza.

Reply
Ahimana felix July 3, 2021 at 7:13 PM

Umukozi agomba guhabwa agaciro kuko nawe abayatakaje imbaragaze agirango umurimo yahawe agendeneza kandi ugerweho

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777