Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Iyobokamana

Indonesia: Abiyahuzi bakomerekeje abasaga 10 mu bari bagiye mu misa ya mashami.

Igisasu cyaturikiye hanze ya Kiliziya Gatolika mu mujyi wa Makassar muri Indonesia cyakomerekeje abantu batari munsi ya 10.

Polisi yavuze ko umwiyahuzi umwe cyangwa babiri biturikirizaho igisasu bari bagambiriye abantu bari barimo bava mu misa y’umunsi mukuru wa mashami, umunsi wa mbere w’icyumweru kibanziriza Pasika.

Aho cyaturikiye habonetse ibice bimwe by’imibiri, nkuko polisi yabibwiye ibitangazamakuru, ariko ntabwo biramenyekana ba nyir’ibyo bice.

Mu gihe cyashize, intagondwa ziyitirira idini ya Islam zagabye ibitero kuri za kiliziya, ariko kugeza ubu nta mutwe wari wigamba icyo gitero cyo kuri iki cyumweru.

Padiri Wilhelmus Tulak wo kuri iyo kiliziya, yabwiye Metro TV ko abacunga umutekano bahanganye n’umwe ucyekwaho kwiturikirizaho icyo gisasu.

Padiri yavuze ko uwo ucyekwaho kugaba icyo gitero yaje kuri moto akagerageza kwinjira mu kiliziya. Padiri yongeyeho ko mu bakomeretse harimo abakomeretse bikomeye.

Iryo turika ryabereye ku muryango wo mu ruhande rw’iyo kiliziya. Amashusho ya cameras z’umutekano agaragaza umuriro, umwotsi n’ibisigazwa birimo gutumukira hagati mu muhanda.

Danny Pomanto, umukuru w’umujyi wa Makassar, yavuze ko iyo icyo gisasu kiza guturikira ku muryango munini, cyari kwibasira benshi kurushaho.

Gomar Gultom, ukuriya akanama k’amatorero muri Indonesia, yavuze ko igitero ku bantu bizihiza umunsi mukuru wa mashami ari “ubugome burenze”. Yashishikarije abantu gukomeza gutuza no kwizera abategetsi.

Mu bihe byashize, za kiliziya zagiye zigabwaho ibitero n’abahezanguni muri Indonesia – igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abayisilamu benshi.

Mu 2018, abantu babarirwa mu macumi biciwe mu bitero by’ibisasu byagabwe kuri za kiliziya no ku biro bikuru bya polisi mu mujyi wa Surabaya uri ku cyambu.

Icyo gihe polisi yavuze ko byakozwe n’umutwe Jamaah Ansharut Daulah (JAD) ufatira urugero ku mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba kimaze igihe kigorwa n’ibibazo by’intagondwa ziyitirira Islam.

Igitero cya mbere cyahitanye abantu benshi cyabereye mu ntara ya Bali mu mwaka wa 2002, ubwo abantu 202 biganjemo abanyamahanga bicirwaga mu karere gakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’intagondwa wa Jemaah Islamiah (JI), gituma habaho kwihutira guhashya intagondwa.

I am text block. Click edit button to change this text. Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit. Ut elit tellus, luctus nec ullamcorper mattis, pulvinar dapibus leo.
Police yahise ikaza umutekano/Photo Internet.
Ikarita igaragaza agace byabereyemo/Photo Internet.

BBC

Related posts

Mulindwa Prosper wari umuyobozi muri MINALOC yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu.

N. FLAVIEN

Menya bimwe mu byo abantu bakunze kwicuza mbere yo gupfa.

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC kongera gutera ibisasu mu Kinigi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777