Ingabo kabuhariwe (Special Force) za M23 zongeye kugenzura bidasubirwaho agace ka Remeka gaherereye muri Teritwari ya Masisi, nyuma ya Operasiyo ya gikomando yakozwe muri iri joro, ikaza ikurikiye iyari yakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026.
Muri iryo joro (ryo ku wa Gatatu) abakomando ba M23 bagabye igitero ku birindiro by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bica abarwanyi benshi bari babirimo, mbere yo kwegera aka gace gasobanuye byinshi muri uru rugamba.
Remeka yari yarafashwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo ndetse n’iz’u Burundi, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Groupement ya Ufamandu ya Mbere hagati ya tariki ya 15 n’iya 16 Nzeri 2026, birukanamo abarwanyi ba M23 bivugwa ko basumbijwe ubwinshi.
Ku wa 16 Nzeri, amakuru yatangajwe na Actualite.cd yavugaga ko FARDC na Wazalendo bari bamaze kwigarurira Miko, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, mu gihe abarwanyi ba AFC/M23 bari basubiye inyuma berekeza mu gace ka Ngungu.
Raporo ya Critical Threats Project na yo yemeza ko Remeka yari yafashwe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ku wa 15 Nzeri, nyuma y’imirwano yahuje izo ngabo na AFC/M23, ndetse ko ako gace kari mu murongo w’ingenzi uhuza Masisi na Walikale.
Remeka ifite agaciro gakomeye mu bijyanye n’imikorere y’ingabo kuko iri hafi y’imihanda n’inzira zerekeza mu bice bitandukanye byo muri Masisi no muri Walikale. Kugenzura Remeka na Miko byahaga uruhande rubigenzura uburyo bwo kugera ku nzira zijya mu gice cya Waloa Loanda muri Walikale.
Kugenzura Remeka kandi bishobora kugira uruhare mu kugera mu bindi bice by’ingenzi byo muri Teritwari ya Masisi, birimo Muremure, Ngungu na Rubaya, bitewe n’uko ibikorwa bya gisirikare byakomeza gutezwa imbere muri uwo murongo.
N’ubwo hari hashize iminsi ibiri bigaragara nk’aho nta musirikare wa FARDC uri muri aka gace, amakuru avuga ko ingabo zidasanzwe za DR Congo zirimo: Hiboux, Serpents noirs, Anaconda, CRAP ya FDLR ndetse ngo n’abarundi, bakoze amayere bihisha mu nzu kugirango M23 niza yizeye ko yahafashe bayimerere nabi.
Si ko byagenze ariko kuko nayo (M23), yabanje kwitonda maze nyuma yo kumenya ko abo bakomando barimo, izana intoranywa zayo ndetse na drones z’ubwiyahuzi, babiraramo batoragura umwe kuri umwe, ibyatumye aba bakomando ba M23 bisubiza mu buryo bwuzuye agace ka Remeka.
M23 isubiye muri aka gace nyuma yuko yari yakigaruriye mu mpera za Kanama uyu mwaka wa 2026, nyuma y’imirwano n’ingabo za Leta n’abarwanyi ba Wazalendo ariko nayo ikaza kugakurwamo nyuma y’iminsi itarenze 15 gusa ubwo FARDC n’abambari bayo baje basa nk’abisize urusenda.
Bivugwa ko aba bakomando ba M23 bakoresheje amayeri ahambaye kuko mbere yo kwinjira muri Remeka babanje kurasa akandi gace kari hirya yayo, mu gihe FARDC yari yiteguye neza ko bari buhangane rukabura gica. Ibi ngo byaba byaratumye FARDC icika integer maze M23 ibahukamo n’ibikoresho gakondo ndetse na drones.

