Inkuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamenyekanye mu ijoro ryakeye icicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje aya makuru, ruvuga ko Shema Fabrice yatawe muri yombi ashinjwa gutanga sheke (cheque) itazigamiye.
Gusa nta makuru arambuye yatanzwe kuri iyo sheke, niba ari iye ku giti cye cyangwa se niba ari ifitanye isano n’ishyirahamwe yayoboraga. RIB yavuze ko igikora iperereza ku bindi byaha bishobora kuba bifitanye isano n’iyi sheke.
Ifungwa ry’umukuru wa FERWAFA rije nyuma y’iminsi yari ishize iri shyirahamwe risa n’irishyamiranye n’ikipe ya APR FC y’igisirikare cy’u Rwanda.
Iyi kipe ishinja FERWAFA gufata ibyemezo biyirenganya ndetse ikaba iherutse gutangaza ko itazitabira irushanwa ry’igikombe kiruta ibindi cya Super Cup, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda, bisubiramo amagambo yo mu ibaruwa bivugwa ko APR yandikiye FERWAFA.
BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibyo muri iyo baruwa ivugwa.
Ubusanzwe iki gikombe cya Super Cup gikinirwa n’ikipe yatwaye igikombe cya ‘championnat’ n’iyatwaye igikombe cy’amahoro.
APR FC ivuga ko itakwemera gukina iki gikombe mu isura nshya y’amakipe ane, mu gihe ubusanzwe iki gikombe cyakinirwaga n’amakipe abiri.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda atawe muri yombi yari ataramara igihe kinini ku buyobozi bwaryo kuko yatowe mu mpera y’ukwezi kwa munani k’umwaka ushize.
Uyu afunzwe akurikira undi mukozi mukuru muri iri shyirahamwe na we watawe muri yombi ku mpamvu zavuzwe ko zifitanye isano n’imicungire mibi y’umutungo.

