Muhirwa Paulin wayoboraga ishuri ryitwa GS Sholi riherereye mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo yapfuye nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe, akajyanwa kwa muganga arembye.
Urupfu rwa Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi rwabereye mu bitaro bya Kabgayi aho yari ari kwitabwaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 09 Nyakanga 2026.
Bamwe mu babonye Muhirwa Paulin amaze gukubitwa ikintu mu mutwe, babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nta cyizere bafite cy’uko ashobora kubaho, kubera ko bamugejeje kwa muganga ari muri Koma, ndetse ko atabashaga kuvuga.
Umwe yagize ati: “Ubwo yageraga ku bitaro byagaragaye ko ubwonko bwari bwangiritse cyane, ku buryo na operasiyo ntacyo yamufasha.”
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00) agiye kugera iwe mu mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera Umurenge wa Cyeza. Umugore we yamubonye mu rukerera ajyanwa kwa Muganga, ari naho yaguye.
Umwe mu bari bamurwaje avuga ko abaganga basanze igufwa ry’umutwe ryangiritse cyane kuko ryari ryasadutsemo kabiri, ndetse byageze no ku bwonko.
Uyu muturage yatangaje ko abagizi ba nabi bamutwaye telefoni, amafaranga, igikapu kirimo mudasobwa n’ibyo yari amaze guhahira urugo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yari yatangaje ko Polisi imaze gufata abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Nyamabuye kugirango bakorweho iperereza.
Muhirwa Paulin asize umugore n’abana batatu. Nyakwigendera akomoka mu karere ka Rusizi, gusa abamuzi bavuga ko umuryango mugari we utuye i Rubavu.

