Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Nyuma ya Rubaya, CH-4 za FARDC zarashe muri Rumangabo

Nyuma y’igitero cyo mu Rubaya, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, humvikanye ibiturika bikomeye mu gace ka Rumangabo, gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, igitero cyakozwe n’indege zitagira abapilote (drones), bivugwa ko ari CH-4 z’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/ M23 bwatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi ahagana saa 7:35, Ingabo za FARDC zamishe ibisasu mu bice bituwe cyane bya Rumangabo ndetse no mu kigo cy’abarinda Pariki y’Igihugu ya Virunga, bakoresheje indege nto z’intambara zitagira abapilote (drones).

Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 bwashyizwe kuri X, bukomeza bugira buti: “Nanone kandi ibindi bitero byagabwe mu mujyi wa Rubaya, ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo aho Ingabo za FARDC n’abambari biraye mu bice bituwe cyane bya Kalingi, Bidegu, Gakenke, Rugezi, Kalonge, na Mikenke mu Minembwe zikoresheje indenge nto zitagira abapilote zatangiye kugaba ibitero ku wa 23 Gicurasi saa tanu z’amanywa kugeza mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.”

Kanyuka kandi yavuze ko muri Teritwari ya Kalehe na ho, kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda z’urukerera (3:00 am), ingabo za Kinshasa zagabye igitero mu gace ka Cyangungu no mu nkengero zako, abaturage benshi barahunga ndetse n’ibyabo birahatikirira.

Amakuru yatanzwe kandi n’abaturage bo muri aka gace ka Rumangabo avuga ko ibyo bisasu byaguye hafi y’icyicaro gikuru cya Pariki y’Igihugu ya Virunga, imwe muri Pariki zikomeye kandi zizwi cyane muri Afurika ndetse no ku Isi. Iyo Pariki ikaba iri no ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO kubera ubukungu bw’ibinyabuzima biyibarizwamo.

Abatuye hafi y’aho igitero cyabereye bavuga ko humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika byinshi bikurikiranye, ibintu byateye ubwoba abaturage, bamwe bahita bava mu ngo zabo bahunga bakeka ko imirwano ishobora gukomeza gufata indi ntera.

Rumangabo ni agace gafite akamaro gakomeye mu bya gisirikare, mu bikorwa by’ubukerarugendo ndetse no mu bushakashatsi ku nyamaswa zo muri Pariki ya Virunga. Ni agace kandi kamaze igihe kavugwamo ibikorwa bya gisirikare hagati y’Ingabo za Leta ya DR Congo na AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Hari amakuru yandi ariko avuga ko iki gitero cyakozwe na drones za CH-4 cyibanze ku duce twegereye ibikorwa bya gisirikare n’inzira zikoreshwa na AFC/M23, nubwo aha harashwe hari ku ntera ya Km 8 uvuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Kugeza ubu ntihamenyekana umubare nyakuri w’ababa bahitanywe cyangwa abakomerekejwe n’iki gitero.

Amashusho yafashwe n’abaturage agakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyubako zimwe zegereye icyicaro cya Pariki ya Virunga zangiritse cyane, dore zafashwe n’inkongi y’umuriro zigakongoka, mu gihe ibikorwa bimwe byari bisanzwe bikorerwa muri ako gace byahise bihagarara by’agateganyo kubera impungenge z’umutekano muke.

Iki gitero kibaye mu gihe uburasirazuba bwa DR Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikaze hagati ya FARDC n’abambari bayo barimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, abarundi na Wazalendo bahanganye na AFC/M23. Impande zombi zikomeje gukoresha uburyo bugezweho bw’intambara zirimo drones n’intwaro ziremereye, ibikomeje guteza impungenge imiryango mpuzamahanga kubera ingaruka zishobora kugera ku baturage ndetse no ku bikorwa byo kurengera ibidukikije biri muri Pariki ya Virunga.

Pariki ya Virunga ni hamwe mu byanya bikomye bifite amateka akomeye muri Afurika, ikaba ibamo inyamaswa zidasanzwe zirimo ingagi zo mu misozi, inzovu n’izindi nyamaswa zitandukanye. Kuba ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwegera iyi Pariki ni ibintu byakomeje kwamaganwa n’abaharanira kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa DR Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri iki gitero, kimwe n’uruhande rwa AFC/M23 rutaremeza niba hari ibyangiritse bikomeye cyangwa abahasize ubuzima. Gusa abaturage bo muri Rumangabo bavuga ko umwuka w’ubwoba n’impungenge ukomeje kuba mwinshi muri ako gace, batinya ko hashobora gukurikiraho indi mirwano ikomeye.

Inzu ya Pariki y’Igihugu ya Virunga yahinduwe umuyonga.

Related posts

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mali na Kenya (Amafoto)

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania[Amafoto].

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na visi Perezida wa Botswana

NDAYISHIMIYE Libos

1 comment

Damas May 24, 2026 at 3:02 PM

Yampaye inka !! none se utu tunyagwa baduhanuye ko numva ari danger !! Uziko ziri butumareho abantu !!
Yewe Nihatari ariko Imana iraturinda

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777