Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Korali Saint Pierre Urumuli yitegura kwizihiza Yubile y’imyaka 50 yashimiwe kudacika intege mu bikomeye yanyuzemo

Chorale Saint Pierre Urumuli (CSPU) ibarizwa kuri Paruwasi Gatolika ya Kibuye, Diyoseze ya Nyundo, yinjiye mu mwaka w’ibikorwa biganisha kuri Yubile y’imyaka 50 imaze yamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu mu buryo bw’indirimbo. Iyi Korali yashinzwe na nyakwigendera Padiri Adiriyani Nzanana mu mwaka wa 1977 ku munsi mukuru wa Asensiyo, ku munsi mukuru nk’uyu umwaka utaha wa 2027 ikazaba yujuje imyaka 50 aho benshi mu bayizi neza bemeza ko iyi myaka atari imfabusa kuko bayikozemo byinshi cyane haba mu buryo bw’umubiri ndetse na Roho kuko bafashije imitima ya benshi kwegera Imana.

Jean Marie Vianney Nkurunziza, ni umwe mu batangiranye na Korali Saint Pierre Urumuli mu mwaka wa 1977. Mu buhamya bwe yemeza ko icyo gihe yari umusore w’imyaka 27 hafi 28, gusa ngo ntibyari byoroshye. Yemeza ko kimwe mu bibazo by’ingutu bari bafite ari ukutagira abantu bazi umuziki ngo uretse padiri Nzanana wenyine witanze kugira ngo Korali ibe igeze aho igeze uyu munsi, gusa ngo amaze kugenda hagiye haza abanda.

Yagize ati: “Dutangira chorale nari nubatse, mfatanyije na bagenzi banjye bakoraga mu nzego zitandukanye hano ku Kibuye, Padiri Adrien Nzanana yari amaze iminsi micye aje gukorera hano ku Kibuye asanga nta korali ihari. Aradukoranya adusaba ibitekerezo by’uko twatangiza Korali. Twarishimye maze iratangira, cyane ko yari n’umuhanga yigishaga amajwi nk’atatu cyangwa ane. Yakoze umurimo utoroshye, ibyatumye abantu benshi baza mu Ngoro ya Nyagasani kuko burya Korali ni ingirakamaro mu rugendo rw’iyogezabutumwa.”

Muzehe Vianney avuga ko rwari urugendo rutoroshye, birushaho kuba bibi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Twarakomeje kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu baririmbyi irabahitana, abatarahigwaga bajya mu buhungiro, korali isigara isa nk’itari ho ku buryo byabaye nko kongera gutangira bundi bushya. Mbese twabaye nk’abazutse, ntitwasenyuka turakomeza, kugeza ubu tukiri ho, ni ubuntu bw’Imana.”

Umwe mu baririmbyi ba Korali ya Nyamasheke ifitanye umubano wihariye na Saint Pierre Urumuli, witwa Jean Claude, ashima Imana kuko ngo mu gihe CSPU bizihiza imyaka 50, bo bizihiza imyaka 100 kuko ngo Chorale Nyamasheke yo yavutse mu 1937, bityo ngo ikaba ifite byinshi ihuriyeho na Saint Pierre Urumuli kuko Padiri Nzanana nabo yabatoje umuziki. Yavuze ko “Ku mutima turi kumwe namwe kandi inkunga yacu mu buryo bwose irahari.”

Padiri Thaddée Musabyimana ukorera ubutumwa muri Paruwasi Busasamana (Akarere ka Rubavu), akaba ari umwe mu babaye hafi ya Korali Saint Pierre Urumuli, ashima umuhate wakomeje kuranga iyi Korali, agasaba ko umuhate wabo wakomeza kugirango amateka meza banditse bazakomeze kuyasigasira binyuze mu bato bazayizamo ndetse kuzageza ku buzukuruza n’ubuvivi. Ati: “Mukomereze aho kuko iyo uririmba burya uba usenga kabiri, urafashwa wowe ubwawe ukanafasha abakirisitu. Mukomeze mwagure ingabire.”

Padiri Théodose Mwitegere, wari intumwa ya Musenyeri wa Doyoseze Gatolika ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yasabye abaririmbyi ba Korali Saint Pierre Urumuli ko bashyira imbere kwiga maze bakamenya umuziki (gusoma amanota) kuko kuririmba ari umwuga mwiza kandi ukwiye kwigwa. Ntako bisa nko kuririmba ariko ufite ubumenyi bw’ibanze mu muziki. Yabajije aba baririmbyi ati “Iyo muhimba mukurikiza iki?”

Padiri Théodose yagize ati: “Mumenye ikibuga mukiniramo. Iki ni ikibuga cya Liturujiya, igira amategeko ayigenga. Niba uzanye indirimbo ubanze umenye niba koko ijyanye na Liturujiya. Iki kibuga tukige neza twirinde kuzagikoreramo amakosa akomeye. Mwongere ubumenyi mu bijyanye na Liturujiya. Ikindi mugire ubumenyi mu bijyanye na Kiliziya Gatolika.”

“Mu gihe muririmba mumenye neza uko mutondeka ubutumwa. Hakenewe ubumenyi kugirango hakorwe indirimbo itabusanya n’ibyo twemera. Niba usaba Yezu abe ari Yezu koko. Ntutangirire kuri Yezu ngo nugera hagati ujye ku mubyeyi Bikira Mariya, usoreze ku Mana. Menya ngo ni nde ubwira. Hari abahimba indirimbo bameze nk’ababuze amagambo. Ugasanga hari interuro cyangwa ijambo risubirwamo inshuro esheshatu, ukibaza niba abantu babuze amagambo.”

Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kibuye, Ntirandekura Joseph nawe yagize ati: “Muri iyi Yubile tuzemere tuyoborwe na Roho mutagatifu. Tuzahamagare Roho mutagatifu atuyobore. Dushobora kumva ko twishoboye ariko tudafite Roho mutagatifu ngo atuyobore, ntacyo twageraho. Reka rero twemere ko tugengwa na Roho mutagatifu. Dukomeze ariko tunatekereza byinshi by’iterambere. Iyi Yubile izababere igihe cyo kwicisha bugufi no kwiyoroshya.”

Muri iyi myaka ikabakaba 50, CSPU yakomeje ubufatanye n’andi makorali atandukanye muri Paruwasi ya Kibuye, dore ko nyuma yayo havutse andi makorali akorera ubutumwa muri Paruwasi ari yo : Chorale Sainte Rita Himbazimana (yavutse ku muryango wa Agisiyo Gatolika wa Groupe Charismatique), Chorale Sainte Cecile (yavutse mu butumwa bw’urubyiruko), Chorale Saint Joseph le Travailleur (yavutse ku itsinda ry’abakozi n’abikorera), Chorale le Bon Berger (yavutse kuri Communaute Catholique ya IPRC-Karongi), Chorale Magnificat (igizwe n’abanyeshuri bo muri College Sainte Marie Kibuye), Pueri Cantores n’andi yo muri Santarali no mu Nkambi ya Kiziba.

Uretse kandi Korali zo muri iyi Paruwasi ya Kibuye, CSPU yakomeje kugirana umubano na Korali zo mu yandi maparuwasi n’amadiyosezi atandukanye. Aha twavuga nka Korali Saint Joseph ya Paruwasi Masaka (Arikidiyosezi ya Kigali), Korali yo kuri Paruwasi ya Kibingo (Nyundo), Korali yo muri Paruwasi ya Mubuga (Nyundo), Korali yo kuri Paruwasi ya Birambo (Nyundo), Korali yo kuri Paruwasi ya Busasamana (Nyundo), Korali yo kuri Paruwasi Saint Andre Gitarama (Kabgayi), Korali Saint Paul Kicukiro, Korali yo kuri Paruwasi Crete Congo Nil (Nyundo) n’izindi.

Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’ibikorwa bitegura Yubile y’imyaka 50 ya Korali Saint Pierre Urumuli:

Related posts

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa bazira kwica abaturage muri Somalia.

N. FLAVIEN

Amagambo ya Annet Murava kuri Bishop Gafaranga yateje urujijo.

ISHIMWE Elyse Naise

Vital Kamerhe yasabye Leta ya Congo gushyikirana na M23.

N. FLAVIEN

1 comment

Adiriyani May 20, 2026 at 8:51 AM

Nitwa Nshimiyimana Adrien ndi i Kigali. Iyi Korali nayikunze cyane barasobanutse. Mu gihe cya Yubile bazantumire nemeye kuzabatera inkunga rwose kuko bafite ibikorwa ndetse n’iterambere ry’Igiohugu.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777