Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Umushumba wa Zeraphat Holy Church yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, guhamya Bishop Harerimana Jean Bosco ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi.

Bishop Jean Bosco Harerimana wayoboraga Zeraphat Holy Church yaburanye mu mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri.

Kuri iyi nshuro iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ubwo abaregwa baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Uwamureze avuga ko Bishop Harerimana yamusabye miliyoni 10 Frw, kugira ngo amusengere akire indwara yo kuva, kandi ko yayamuhaye ariko bikarangira atamusengeye.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ayo mafaranga yayakiriye kuri Mobile Money y’Itorero no mu ntoki.

Bishop Harerimana yireguye avuga ko umugore wamureze yashatse ko basambana, ariko we akabyanga.

Yerekanye ko uwo mugore yifashe ifoto y’igitsina cye, ashaka kumwereka ko giteye neza, ariko kuko yari inshuti n’umugore we, agahitamo kubimwereka ngo amenye inshuti afite.

Bishop Harerimana yasobanuye ko uwo mugore ngo yashatse gusenya urugo, abonye bitamuhiriye atangira gutera ubwoba umugore wa Bishop Harerimana.

Umugore wa Bishop Harerimana na we amaze kubona iyo foto ya mugenzi we ngo yarayimwoherereje amubaza impamvu yahisemo kuyiha umugabo we ari na ho byahereye atangira kubatera ubwoba ko azabafungisha.

Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Harerimana guhamwa n’icyaha akurikiranyweho ariko agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kuko habayeho impurirane y’ibyaha naho umugore we bumusabira gufungwa imyaka itatu.

Bishop Harerimana n’abamwunganira mu mategeko basabye ko yagirwa umwere kuko ibyaha aregwa babona nta shingiro bifite.

Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku wa 14 Gicurasi 2026 saa Cyenda.

Bishop Harerimana n’umugore we bafunzwe tariki 9 Ukwakira 2024 ariko tariki 31 Ukwakira 2024 batanze ingwate y’inzu ya miliyoni 60 Frw barekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Related posts

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Ahantu hatatu hashobora kugusha byihuse igitsinagore mu bishuko igihe hakozwe n’igitsinagabo.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yahumurije abakeka ko AI izabatwara akazi

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777