Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Karongi: Basabwe gutanga amakuru no kugaragaza ahakiri imibiri y’abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi biciwe muri Stade Gatwaro n’uduce tuhakikije cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 143 y’abazize Jenoside, irimo 139 yabonetse mu mirenge itandukanye n’indi ine yimuwe aho yari ishyinguye hadakwiye, abafite amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro basabwe gutera intambwe bakagaragaza aho iri cyangwa se bakanatanga amakuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yashimye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, ashimira ingabo za RPA zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.

Yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugusubiza agaciro abakambuwe ndetse no kugarura ubumuntu bwatakaye twongera kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rugendera ku ndagagaciro z’ubumwe, rurangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati: “Buri wese akwiye kurangwa n’indangagaciro zo kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana rya Jenoside iryo ari ryo ryose. Iki ni igihe cyo gufasha abarokotse Jenoside, dushingiye no ku mwihariko wa Jenoside yakozwe mu yahoze ari Perefegitura Kibuye.”

Yakomeje agira ati: “Bitewe n’ubukana bwa Jenoside yakorewe mu yahoze ari Perefegitura Kibuye, n’ubu imibiri y’abishwe iracyari aho yajugunywe ndetse benshi ntibashaka no kugaragaza aho iri kandi bahazi. Gusa ku makuru ya bamwe hari iboneka ndetse hari n’iyabonetse ejo hashize. Ibi rero bitera ibikomere ku buryo n’ubwo hashize imyaka 32 twibuka, tubona Jenoside nk’iyabaye ejo.”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Védaste yagaragaje ubukana bwa Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye aho abatutsi basaga ibihumbi 200 bishwe mu gihe cy’iminsi irindwi gusa ku itegeko rya Perefe Kayishema Clément, ikababaje benshi mu bicanyi bakaba bakidegembya hanze. Yasabye ko ku bufatanye bw’inzego, abakoze Jenoside bakomeje kwihisha bashakishwa bakagezwa imbere y’ubutabera, anasaba ko abadatanga amakuru kandi bazi aho bari nabo bajya bahanwa.

Yagize ati: “Turabasaba ubuvugizi inzego mudufashe, dufite abatwiciye imiryango barenga ibihumbi 3. Tubafite mu mazina, intonde zabo zageze ku mirenge. Turashima ko mu myaka itatu ishize hamaze gufatwa 125 baturimburiye abantu. Ni agatonyanga mu nyanja iyo ugereranyije n’abatwishe. Abenshi bari mu karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba. Dukwiye kugirana ubufatanye n’Intara y’Iburasirazuba abaturimburiye abantu bagashyikirizwa inkiko.”

Amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Stade Gatwaro ku Kibuye.

Ahubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro hahoze ari Sitade ya Gatwaro. Ni mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye, Komine Gitesi, Segiteri ya Bwishyura. Ubu ni mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye, Umudugudu wa Gatwaro. Abatutsi bajyanywe muri Sitade n’abategetsi ba Perefegitura Kibuye, ku isonga hari Kayishema Clément, bababeshya ko bagiye kubarindira umutekano bari hamwe.

Abatutsi bajyanywe muri Sitade Gatwaro abenshi bari baturutse ahandi bari bagiye bahungira bahizeye amakiriro nko kuri Kiliziya ya Paruwasi ya Kibuye na Home Saint Jean, Kiliziya ya Mubuga n’ahandi henshi. Hari abandi benshi bavuye kuri Komine Mabanza, i Rubengera bagenda n’amaguru ibirometero bisaga 19 berekeza kuri Perefegitura ya Kibuye, bagezeyo nabo bajyanwa muri Sitade ya Gatwaro bumva ko ubwo babonye ubuhungiro.

Amateka agaragaza ko mbere yo kwinjira muri Sitade ya Gatwaro bamburwaga ibyo bari bitwaje byose birimo nk’inkoni n’ibindi. Nyuma yo kwinjiramo, babafungiye amazi, baraharwarira kubera umwanda, abinjiyemo ari inkomere cyangwa abari barwaye bageragezaga kujya kwivuza mu bitaro bya Kibuye byari bifatanye na Sitade Gatwaro ariko bagasubizwa inyuma n’amasasu y’interahamwe n’abasirikare ba Habyalimana iyo bagiraga amahirwe ntibahagwe.

Kayishema Clément ahora mu ntekerezo za benshi kuko ngo yabuzaga abagira neza gutabara impunzi. Urugero ni umuganga w’umudage, Dr. Wolfgang Blam wakomeje gukora mu bitaro afatanya na Dr Hitimana Léonard mu kuvura no kwita ku nkomere z’Abatutsi mu bwitange bukomeye. Umugore wa Dr Blam bashatse kumwica kubera ko yari umututsikazi, nawe asaba ko bamwicana nawe n’abana be. Uwabigizemo uruhare ngo akaba ari uwitwa Dr. Charles Twagira nawe wari umuganga kuri ibi bitaro bya Kibuye.

Muri ba ruharwa muri ubu bwicanyi ndengakamere bwa Gatwaro, havugwa uwitwa Joseph Mpambara Interahamwe yo ku Mugonero, uyu akaba avukana n’uwitwa Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (PTIR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 mu gihe uyu Joseph Mpambara we yahungiye mu Buholandi, aburanishwa n’inkiko zaho, tariki ya 09 Nyakanga 2011 zimuhamya icyaha cyibasira inyoko muntu nka kimwe mu bikorwa bigize umugambi wa Jenoside, akatirwa gufungwa burundu.

Jenoside muri Stade Gatwaro yatangiye ku cyumweru tariki 18 Mata 1994 itangizwa na Perefe Kayishema Clément akaba ari nawe wishe umututsi wa mbere witwaga Munyakaragwe Ezechiel wari Pasiteri mu Itorero ry’aba Adventiste b’Umunsi wa Kalindwi akoresheje imbunda yasabye umujandarume. Uyu Kayishema yaje ari kumwe n’interahamwe, abajandarume, abapolisi, abasirikare n’abasivile bari bitwaje intwaro. Batangiye kugota Sitade ndetse abandi bazamutse ku musozi wa Gatwaro hejuru kugira ngo hatagira ubacika.

Perefe Kayishema yatanze itegeko ryo gutangira kwica Abatutsi. Abatutsi bicishijwe imbunda, gerenade, imipanga n’izindi ntwaro gakondo. Kuri uwo munsi wa mbere bahagaritse kwica Abatutsi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka muri iryo joro mu bari bataricwa. Izi nterahamwe zatinye kwinjira muri Sitade nijoro ahubwo zihitamo kuguma hanze hamwe na ngenzi zazo zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu no ku Gisenyi.

Mu masaha y’ijoro, Abatutsi begeranyije imirambo y’abishwe n’indembe baziha ubufasha bw’ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri Sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bagaruka bukeye. Bagiye mu kabari kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeye, ubwo hari kuwa mbere tariki 19 Mata 1994 nka saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6h00), nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk’uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by’umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n’ibindi bikoresho gakondo. Barishe kugeza ubwo bumvaga ko nta n’umwe warokotse, nyamara mu bari bagizwe intere hari abaje kurokoka.

Uyu Kayishema Clément wari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye akaba ari nawe watangije Jenoside ku mugaragaro aha kuri Stade Gatwaro no mu bindi bice bya Perefegitura yayoboraga, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) i Arusha muri Tanzania ahanishwa igifungo cya burundu, agwa muri gereza muri 2016. Kibuye izahora yibukwa ku bugome ndengakamere kuko amateka agaragaza ko ari ko gace kishwemo Abatutsi benshi ndetse akaba ari naho hari imiryango myinshi yazimye.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Védaste/Photo Deus
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 143 yabonetse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi/Photo Deus.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi na Perezida wa Ibuka mu karere bunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gatwaro/Phot Deus.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 143 y’abatutsi yabonetse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi/Photo Deus.
Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba n’umuyobozi wungirije wa Polisi muri iyi ntara bahaye icyubahiro Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gatwaro/Photo Deus.
Urubyiruko rwo muri RP Karongi bati “Twamagane amacakubiri n’ivangura, twimakaze ubunyarwanda, twiyubakire Igihugu.”/Photo Deus.
Urubyiruko rwibumbiye muri Viento Crew bati “N’ubwo twabuze imitima idukunda ariko twe yasigaranye iyo gukunda.”/Photo Deus.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Stade Gatwaro/Photo Deus.
Icyahoze ari Perefegitura Kibuye ni agace k’imisozi miremire ikora ku Kivu ku buryo byoroheye interahamwe kugota Abatutsi maze zibica urusorongo.

Related posts

Wisdom Schools nyambere mu kurera abana baminuriza mu mashuri akomeye ku ruhando mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yivumbuye ntiyasoza inama ya OIF ngo adahura na Perezida Kagame.

N. FLAVIEN

RwandAir yashyize igorora abazitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777