Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera

Major (Rtd) Habib Mudathiru yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Habib Mudathiru wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya major, nyuma akaza gufatirwa mu nyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mudathiru, ugicumbagira bitewe n’ibikomere yagiriye mu mirwano yafatiwemo muri Kivu y’Amajyepfo, niwe ukuriye itsinda ry’abandi 31 bareganwa, urubanza rwabo rwari gusomwa mu kwezi kwa mbere rukimurwa rwasomwe uyu munsi.

Baregwa ibyaha birimo; kurema umutwe w’ingabo utemwe, gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara n’umugambi w’iterabwoba.

Mu rubanza rwabo bashinjwe gukorana n’umutwe wa RNC n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yitwa P5, bakagaba ibitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu 2019 bakica abaturage 14.

Mudathiru waburanye yemera bimwe mu byaha aregwa, yavuze ko amabwiriza bayahabwaga na Kayumba Nyamwasa  wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga Igihugu kandi bafashijwe na bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda n’u Burundi.

Mu myaka ya vuba u Rwanda rwagiye rushinja u Burundi na Uganda gufasha abashaka guhirika ubutegetsi, bitera inkunga imitwe irwanya u Rwanda ndetse bikanayicumbikira ku butaka bwabyo, ibyo bihugu byombi nabyo ariko bikaba byarakomeje kubihakana ahubwo nabyo bikayobya uburari bishinja u Rwanda ko narwo rucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano wabyo. Mudathiru yemera ko yahaye imyitozo ya gisirikare abarwanyi ba P5 bitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Habib Mudathiru n’abandi babiri bareganwa nawe bahamijwe ibyaha by’iterabwoba no gushaka guhirika ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga, bakatirwa igifungo cy’imyaka 25

Abo bandi ni abasirikare b’ipeti rya Private ari bo Jean Bosco Ruhinda na Muhire Dieudonné nabo bakatiwe gufungwa imyaka 25.

Abandi, biganjemo abasore bakiri bato bavuga ko bajyanywe muri izo nyeshyamba, bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka umunani n’imyaka itanu. Umuntu umwe mu baregwa niwe wagizwe umwere kuri ibi byaha. Uru rubanza rwitiriwe urw’abayoboke ba RNC rubaye rumwe mu zihuse cyane kandi rwarimo abaregwa benshi.

Mu mpera za 2019 nibwo aba 32 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa DR Congo.

Kugeza ubu ariko uko bagejejwe mu Rwanda ntibyasobanuwe birambuye, gusa ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare bibangamiye igihugu.

Related posts

U Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan imvura y’ibitego, Kylian Mbappé akora amateka yaherukaga mu 1958.

NDAGIJIMANA Flavien

Daddy de Maximo yatangije igikorwa cyo kurohora Isimbi Noeline kureka gukina pornography

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo idakozwa ibya Bujumbura ngo ntiteze kuganira na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment