Leta ya Nigeria yatangaje ko mu byumweru biri imbere izakira abasirikare 200 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazayifasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaba ibitero ku basivile, cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.
Icyemezo cyo kohereza aba basirikare kije mu gihe umutekano muri ako karere ukomeje guhungabana bitewe n’ibitero birimo ubushimusi, ubwicanyi n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gutera impungenge abaturage. Perezida wa Amerika, Donald Trump, kuva mu mwaka ushize yamaganye bikomeye ibi bitero, avuga ko byibasira by’umwihariko abakirisitu, anashinja Leta ya Nigeria kudafata ingamba zihagije zo kubikumira.
Mu rwego rwo gukaza umurego mu kurwanya iyi mitwe, mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na Islamic State, biherereye muri Leta ya Sokoto mu majyaruguru ya Nigeria. Amakuru yatangajwe agaragaza ko icyo gitero cyasenye ibikorwa byinshi by’uyu mutwe.
Umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Gen Maj Samaila Uba, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Nigeria ari yo yasabye ubufasha bwa Amerika, isaba ko yohereza abasirikare bazayifasha mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze kuyogoza uturere tumwe tw’igihugu.
Yasobanuye ko nubwo Amerika yemeye kohereza abasirikare 200, batazajya ku rugamba mu buryo butaziguye. Ahubwo bazibanda ku gutoza ingabo za Nigeria, kuzongerera ubumenyi no kuziha inama z’uburyo bwo kunoza imikorere n’imiyoborere y’ibikorwa bya gisirikare.
Yagize ati: “Izi ngabo ntabwo zizajya ku rugamba, nta ruhare rutaziguye zizagira mu bikorwa bya gisirikare. Ingabo za Nigeria zizakomeza zibiyobore kandi zifate ibyemezo by’uko ibikorwa bigomba kugenda.”
Mu cyumweru gishize, Amerika yari yamaze kohereza itsinda rito ry’abasirikare muri Nigeria, bikekwa ko ryagiye gutegura no guharura inzira y’ikorwa ry’ubu bufatanye bushya. Ibi bigaragaza ko impande zombi ziri gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu turere tumaze igihe twibasirwa n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.
Ubufasha bwa Amerika buje bwiyongera ku mbaraga Nigeria isanzwe ishyira mu kurwanya iterabwoba, mu gihe ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje gushakisha uburyo burambye bwo guhashya burundu iyi mitwe no kurinda umutekano w’abaturage.


