Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira 25 Mutarama 2026, hatangajwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brigadier General Godfrey Gasana Umupilote we wihariye.
Izi nshingano azajya azifatanya n’iz’Ubujyanama kuri Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Muri iryo vugurura ry’inshingano, Colonel Dan Gatsinzi na we yagizwe umugaba mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Brig Gen Godfrey Gasana, wagiriwe icyizere cyo kuba Umupilote wa Perezida, asanzwe ari umupilote w’umwuga ufite uburambe mu gutwara indege. Izi nshingano nshya ni izidasanzwe, ndetse ni ubwa mbere mu bihe bya vuba hatangajwe ku mugaragaro Umupilote wa Perezida.
Mu mwaka wa 2023, Gasana wari ufite ipeti rya Colonel yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General, aho icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Ku rundi ruhande, Colonel Dan Gatsinzi we yazamuwe mu ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Mu 2025, yagaragaje ubuhanga budasanzwe aho yabaye umusirikare wahize abandi mu barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama.
Mbere y’izi nshingano nshya, mu 2021, Col Dan Gatsinzi yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, aho yagize uruhare rukomeye mu miyoborere n’imikorere y’uyu mutwe.



