Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Rubavu: Urubyiruko rwahamagariwe kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa

Mu butumwa bwatanzwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yifatanyije n’urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu, abasaba kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa, dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza”, mu birori byabereye kuri Sitade Umuganda y’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025.

Minisitiri Ugirashebuja yahamagariye urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, bakoresheje imbaraga n’ubushobozi bwabo bakayamagana batanga amakuru ahagaragara ruswa hose, kugira ngo icike burundu mu Rwanda.

Yagize ati: “Nimureke dutoze urubyiruko gutinyuka kuvuga OYA kuri ruswa.Nimureke twubake u Rwanda rutekanye, rutagira ruswa, kandi rutekereza ku hazaza h’abana bacu.”

Yasabye buri wese uruhare rwe mu guharanira ubunyangamugayo mu byo akora, hirindwa icyaha cya ruswa. ati: “Nimureke twese ababyeyi, abarezi,abayobozi n’urubyiruko duhinduke abarinzi b’ubunyangamugayo.”

Ibi birori byari byitabiriwe kandi n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine nawe wahaye urubyiruko ubutumwa bukomeye bwo gukumira ruswa, dore ko ari rwo rwiganje mu gihugu.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite imbaraga, ibitekerezo bishya, n’ubumenyi mu ikoranabuhanga. Mu Rwanda, urubyiruko rurenga 60% by’abaturage bose.”

Yongeyeho ati: “Mufite uruhare runini rero mu guhindura imyumvire, mu gukumira no kwamagana ibikorwa bya ruswa.”

Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, (Transparency International Rwanda), bwagaragaje ko ruswa yagabanutse aho igeze kuri 14.6% ivuye kuri 18.50%.

Related posts

Breaking news: Seif Niyonzima Olivier yerekeje muri AS Kigali

N. FLAVIEN

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

N. FLAVIEN

Rubavu: Umuhanzi Nana Olivier yageneye abakunzi be impano y’umwaka ikubiye mu ndirimbo [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777