Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga

Indege ya Perezida Tshisekedi yatumye umuyobozi w’Ikibuga cy’indege ahagarikwa

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya N’Djili giherereye mu murwa mukuru Kinshasa yahagaritswe igihe kitazwi nyuma y’akavuyo bikekwa ko kari kateguwe, umuriro w’amashanyarazi ukabura mu gihe indege ya Perezida wa Repubulika yiteguraga kugwa ubwo yari akubutse mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan igakererwa iminota isaga 30.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere (RVA), Léonard Ngoma Mbaki, yatangaje ko ihagarikwa ry’umuyobozi w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili rije nyuma y’ikibazo gikomeye cya tekiniki cyabaye mu ijoro rya tariki 10 rishyira 11 Nzeri 2025.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizwe hanze na RVA, ikibuga cy’indege cya Kinshasa cyabuze umuriro hagati ya 00:24 na 05:20 TU, igihe indege DRC001 yahageraga. Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi cyatumye indege nyinshi zoherezwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maya-Maya muri Congo-Brazzaville baturanye.

Isesengura ry’ibanze ku byabaye ryerekana kutuzuza neza inshingano ku muyobozi w’Ikibuga cy’indege. Umuyobozi mukuru wa RVA yamunenze, cyane cyane ko atakurikije amabwiriza ajyanye no kuba bafite ubundi buryo bukora neza mu gihe haba habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi nk’uko byagenze, ndetse ngo bakaba bagomba guhorana umutekinisiye “ushoboye”.

Kubera iyo mpamvu, hakurikijwe kandi ingingo ya 32 y’amasezerano rusange ya RVA, umuyobozi w’Ikibuga cy’indege cya N’Djili uzwi ku izina rya Lundula Lutshaka, yahagaritswe “kugeza igihe azamenyeshwa” mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Perezida Tshisekedi ubwo yari mu rugendo muri Kazakhstan.
Perezida Tshisekedi ageze i Kinshasa yabanje gukererwaho iminota myinshi mbere yo kugwa ku kibuga cy’Indege.
Ikibuga cy’Indege cya Ndjili cyagize ibibazo bamwe bita ko bishobora kuba byari birimo undi mugambi.

Related posts

Gabon: Abasirikare bashyize iherezo ku myaka 53 y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo.

N. FLAVIEN

Intambwe y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda mu isura y’abanyamahanga barugana.

N. FLAVIEN

Abasirikare ba DR Congo bari mu myitozo ya Gikomando mu Bwongereza barataka inzara.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777