Joao Pedro yarutse mu kibuga nyuma yo kugongana na Gabriel Martineli bakinana mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil, mu mukino batsinzemo Chile ibitego 3-0 mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Wari umukino ubanziriza uwa nyuma mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kuri Brazil na Chile ndetse no ku yandi makipe yo muri Amerika y’Amajyepfo ari gukina imikino yayo. Uyu mukino wahuje Brazil na Chile ni umukino woroheye umutoza Carlos Ancelotti n’abasore be.
Uyu mukino n’ubwo woroheye Brazil, ku mukinnyi Joao Pedro bisa n’ibitandukanye kuko yaje kugongana na Gabriel Martineli ku munota wa 18 agatangira kuruka mu kibuga. Abaganga bahise bihutira kuza kumuha ubufasha yongera kumera neza ndetse anarangiza umukino .
Impanuka yabaye umukino ukiri ubusa ku busa, maze Brazil itangira gutsinda ku munota wa 38, ifashijwe na Estevao Willian. Mu gice cya kabiri Lucas Paqueta yatsinze igitego cya kabiri ku munota 72, Bruno Guimaraes ashyiramo agashyinguracumu ku munota wa 76.
Umukino urangiye mu kiganiro n’itangazamakuru, Joao Pedro yatangaje ko ameze neza. Ati: “Nazamutse nkurikiye umupira, ngiye gutera umutwe nsangayo Martinelli. Twagonganye, mpita ngira ikibazo mu nda, naribwaga gusa byaje kurangira.”
Uyu musore yanagarutse ku kuba ari mu bakinnyi bashobora guhamagarwa muri Brazil. Ati: “Buri mwana wese arota kuba hano, none uyu munsi nagize amahirwe yo kuba natangiye umukino. Wenda sinatsinze igitego, gusa iyo ibyo birangiye ikirebwa ni intsinzi y’ikipe.