Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC ihagarariye u Rwanda yamenye itsinda irimo

Ikipe ya APR FC iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame ya 2024, yisanze mu itsinda rya kabiri (B) muri CECAFA Kagame Cup, mu matsinda atatu azakina aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane.

Iri rushanwa rigomba gutangira tariki 02 Nzeri rigasozwa tariki 15 Nzeri 2025, tombora yaryo yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda yisanze mu itsinda B iri kumwe National Enterprises Corporation FC (NEC FC) yo muri Uganda, Bumamuru FC yo mu gihugu cy’u Burundi na Mlandege yo muri Zanzibar.

Iyi Mlandege FC yo muri Zanzibar bari kumwe muri iri tsinda rya kabiri, APR FC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Mapinduzi Cup mu 2024, nyuma yuko yari imaze gutsindirwa penaliti 4 kuri 2 n’iyi kipe muri kimwe cya kabiri.

Itsinda  rya mbere (A) ririmo Singida Black Stars yo muri Tanzania, Garde Cotes FC yo muri Djibouti, Ethiopia Coffee yo muri Ethiopia na Kenya Police yo mu gihugu cya Kenya. Itsinda rya gatatu (C) ririmo Al Hilal na Al Ahli Madani zo muri Sudan, Kator FC yo muri Sudan y’Epfo na Mogadishu City Club yo muri Somaria .

Iri rushanwa binyuze mu buyozi bwa CECAFA ryabonye umufatanyabikorwa mushya witwa BETIKA, ikaba ari kompanyi y’ubucuruzi mu byo gutega ku mikino. Iri rushanwa rizajya ryitwa BETIKA CECAFA KAGAME CUP.

Yussuf Mossi, ushinzwe  amarushanwa muri CECAFA wari muri uyu muhango yatangaje ko iri rushanwa rizabera ku bibuga bya Azam Complex, Chamazi, KMC Stadium na Major General Isamuyo Stadium. Yanavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe azarikina kwitegura neza imikino ya CAF.

Yussuf Mossi yagize ati: “Iri rushanwa rizafasha amakipe yo mu karere kacu (CECAFA) kwitegura no kwitwara neza mu mikino y’amarushanwa ya CAF azatangira mu kwezi gutaha.

Related posts

Karongi: Ikamyo yikoreye ibikoresho by’ubwubatsi yakoze impanuka ihitana babiri.

N. FLAVIEN

Perezida William Ruto yagaragaye anywera icyayi muri imwe muri Resitora z’i Nyamata.

N. FLAVIEN

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777