Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Joseph Sackey yavuze uko yahamagawe na telefone ya Rayon Sports agasinyira Mukura VS

Umusore w’umunye-Ghana Joseph Sackey, uhereruka gutandukana na Muhazi United yari imanutse mu cyiciro cya kabiri agasinyira Mukura VS, yavuze ko yabanje kwakira telephone iturutse muri Rayon Sports bakanaganira.

Joseph Sackey ukina mu kibuga hagati afasha mu bwugarizi, yinjiye mu ikipe ya muhazi United mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, umwaka ushize wa 2024-2025 yatsindiye iyi kipe ibitego 3 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

Ubwo ikipe ya Muhazi United yari imaze kumanuka ku munsi wa nyuma wa shampiyona, yagombaga gutegereza amasezerano ye akarangira, hanyuma akabona kugira andi makipe aganira nayo. Mu ikipe zari ku ruhembe, iya mbere yari ikipe ya Rayon Sports.

Bitewe n’umwaka w’imvange z’ibyiza n’ibibi ikipe yambara ubururu n’umweru yari yagize, umwaka w’imikino wagiye kurangira yaramaze kwirukana umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’. Icyo bihutiye ni ukumusimbuza Afhamia Lotfi ngo aze no gutangirana n’isoko ry’igura n’igurisha.

Mu bakinnyi batekerezwaga kuri iri soko harimo na Joseph Sackey. Uyu musore aganira na AMIZERO.RW yavuzeko ibiganiro byabaye hagati ye na Rayon Sports ariko agategereza ko batera intabwe agaheba, gusa ariko ko ikindi gihe nabwo yiteguye kuyerekezamo bakomanze.

Sackey yagize ati: “Nakiriye telephone yo muri Rayon, naragiye mpura nabo mbere y’uko nsinyira Mukura. Barambwiye ngo genda tuzaguhamagara ndaheba, byarangiye uwo munsi. Mu gihe baramuka bagarutse mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha nabasinyira mu gihe nta kipe yo hanze y’u Rwanda yaba yakomanze.”

Nyuma yo kugera mu ikipe ya Mukura VS ni umukinnyi bigaragara ko azaziba icyuho cya Ntarindwa Aimable werekeje mu ikipe ya Rayon Sports mu mwanya bamuterezagamo. Ikipe ya mukura ikomeje gukina imikino ya gicuti yitegura umwaka utaha w’imikino, aho ejo ku wa Gatandatu yanganyije na Bugesera igitego 1-1.

Related posts

Nyuma y’indirimbo ‘NTA MYAKA 100’, umuhanzi Nziza Theos agarukanye iyo yise ‘HARAHIYE’ [VIDEO].

N. FLAVIEN

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya Misile yo mu bwoko bwa Ballistic.

N. FLAVIEN

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ahitamo izina rya Leo XIV.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777