Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Antoine Semenyo yakorewe irondaruhu n’umufana ufite ubumuga bw’ingingo.

Ku mukino ufungura Shampiyona y’Ubwongereza (English Premier League) 2025/2026 wahuje AFC Bourenemourth na Liverpool, umwe mu bafana wari mu kagare k’abafite ubumuga yakoreye Antoine Semenyo irondaruhu .

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi warangiye ikipe ya Liverpool iwutsinze ku bitego 4-2. Ni ibitego byatsinzwe na Hugo Ekitike ku munota wa 37, Cody Gakpo ku munota wa 49, Federico Chiesa ku munota wa 88 na Mohamed Salah ku munota wa 4 muri itandatu yari yongeweho.

Igitego cya Chiesa na Salah ni byo byatanze intsinzi kuko igitego cya Antoine Semenyo cyo ku munota wa 64 na 76 byashoboraga gutuma umukino urangira ari ibitego 2-2. Uyu ni umukino washoboraga guharagara kubera igikorwa cy’irondaruhu cyakorewe umukinnyi wa Bournemouth ku munota wa 29 Antoine Semenyo.

Uyu mukinnnyi usanzwe anakinikira Ikipe y’Igihugu ya Ghana, ubwo yari agiye kurengura umupira kuri uyu munota, yatutswe n’umwe mu bafana ba Liverpool ku ruhu. Semenyo yahise yihutira kubibwira umusifuzi umukino uhagarara igihe gito, hanyuma inzego zishinzwe umutekano zitangira akazi kazo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama ni bwo The Sun yatangaje ko uwakoreye Semenyo irondaruhu yatawe muri yombi. Iki kinyamakuru kivuga ko ukekwaho gukorera uyu munye-Ghana irondaruhu ari umugabo w’imyaka 47, usanzwe anafite ubumuga bw’ingingo kuko n’ibyo yabikoze yicaye mu kagare k’abafite ubumuga.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Umuvugizi wa Polisi i Merseryside yabihamije agira ati: “Twataye muri yombi umugabo w’imyaka 47 ukekwaho gukorera irondaruhu umukinnyi wa Bournemouth Antoine Semenyo, ku mukino wa huje ikipe ye na Liverpool.”

Umuvugizi w’Ikipe ya Liverpool na we yatanze ubutumwa bugaragaza ko bitandukanyije n’abakora ibikorwa bigayitse birimo n’irondaruhu. Ati: “Twamaganye irondaruhu n’irindi vangura iryo ari ryo ryose, nta mwanya rifite mu sosiyete cyangwa mu mupira w’amaguru.”

Antoine Semenyo nawe ntiyigeze aheranwa n’ibyabaye kuko yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu bihe bitari bimworoheye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter yanditse ati: “Ijoro ryashize ku kibuga Anifield sinzaryibagirwa.”

“Ntabwo nzaryibagirwa, si ukubera amagambo y’umuntu, ahubwo uburyo abanyamupira bahagurukiye rimwe kandi hamwe. Yaba bagenzi banjye dukinana muri Bournemouth, abakinnyi ba Liverpool n’abafana banyeretse urukundo ndetse n’abasifuzi bakoresheje ubunyanyamwuga.”

Related posts

Perezida Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kwihisha muri M23 rugatera Igihugu cye.

N. FLAVIEN

Abasirikare ba FARDC basaga 30 batawe muri yombi bazira kurasa umwaka mu kavuyo.

N. FLAVIEN

“Biteye agahinda kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya”: Bishop Sam Mugisha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777