Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Urukundo

Ubuhamya bw’umusaza w’imyaka 82 wagendanaga iradiyo ivuga cyane agamije kureshya abakobwa.

Mu buhamya bwe, umusaza Kabano Silas utuye mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, wavutse ahagana mu mwaka wa 1943; ubu akaba afite imyaka 82 yahishuye uko yareshyaga (yakururaga) abakobwa yifashishije iradiyo (Radio) ivuga cyane.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, umusaza Kabano yagize ati: “Ndibuka mu myaka ya za 84 (1984), nari mfite iradiyo yavugaga cyane. Iyo nabaga ngeze ahari umukobwa mbizi neza kandi nkabona ari mwiza, nacurangaga bikabije ngo aze ampengereze. Numvaga nishimye n’ubwo nta kindi cyabaga kibyihishe inyuma. Mbese numvaga banabivuga ngo dore Silas aratambutse, nkumva ari ishema kandi nkabikunda.”

Abajijwe uko abona urukundo rw’iyi minsi agereranyije n’urw’icyo gihe, yagize ati: “Mwana wanjye, icyo gihe nta ngeso mbi zabagaho mu bana byari bigoye kubona umwana w’umukobwa wabyariye iwabo ariko ubu ni igitangaza kubona umukobwa w’imyaka makumyabiri utarabyarira iwabo, wagirango byabaye amarushanwa.”

Yakomeje avuga ko impamvu yaba ibitera ari ukubura ibyo urubyiruko rukora bakamara igihe kirekire bari kumwe. Ati: “Abantu baremwe mu irari. Ibaze imyambarire y’abana b’abakobwa b’iki gihe, ni iki cyatuma batabyara ? Ahubwo abahungu murihangana.”

Yakomoje ku mirimo yarangaga abato mu gihe cyabo, ati: “Twe wasangaga abana b’abahungu baragiye, abandi bari mu mirimo ya gihungu, abakobwa bakora imirimo yabo nko gukubura, kuboha insika no koza ibyansi, none ubu baririrwana umunota ku munota, isaha ku yindi ugasanga bakururana gusa.”

Mu mvugo itebya, umunyamakuru yamubajije niba nawe yarajyanaga iradiyo ivuga cyane kubera irari, amusubiza atwenga agira ati: “Mwana wanjye ntabwo yari yo mpamvu nyamukuru ariko wasanga nabyo birimo ntawamenya.”

Gutereta, kureshya cyangwa ukundi wabyita bitewe n’aho utuye si ibya none kuko na cyera byahozeho bikaba binajyana no guharika kuko wasangaga umugabo ashobora kugira abagore benshi. Ku bemera Imana nabo, usanga mu bitabo bitagatifu nka Bibiliya bagaragaza abagabo bagiye batwarwa n’irari bakisanga mu byaha by’ubusambanyi.

Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) igaragaza umusaza ufite akanyamuneza.

Related posts

Umugore uherutse gupfira mu icumbi ry’umugabo utari uwe yashyinguwe i Nyagatare.

N. FLAVIEN

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yivumbuye ntiyasoza inama ya OIF ngo adahura na Perezida Kagame.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777