Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko izava mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), irishinja gushyigikira ibitekerezo byo gucana ku maso, bicamo abantu ibice mu by’umuco n’imibereho.
Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko icyo cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibabaje ariko ko cyari cyitezwe.
Icyo cyemezo ni cyo cya vuba aha cyane mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump byo gucana umubano n’imiryango mpuzamahanga, nyuma yo gukura iki gihugu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS no mu masezerano ku kubungabunga ibidukikije ya Paris, no kugabanya inkunga mu bikorwa by’ubutabazi bwo mu mahanga.
UNESCO ifite Ibihugu binyamuryango 194 ku Isi, ndetse izwi cyane ku gushyira ku rutonde imirage inyuranye yo ku Isi. Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizashyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) umwaka utaha wa 2026.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko umurongo w’ibitekerezo bireba Isi ugamije iterambere mpuzamahanga wa UNESCO unyuranyije na gahunda yabo y’ububanyi n’amahanga ishyira Amerika imbere ya byose.
Iyi minisiteri yanavuze ko kuba UNESCO yarashyize Palestine mu banyamuryango bayo mu mwaka wa 2011, biteje ikibazo gikomeye, binyuranyije na gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse byagize uruhare mu ikwirakwira muri uwo muryango ry’imvugo irwanya Israel.
Umukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko ibyo bivugwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye n’ukuri kw’ibikorwa bya UNESCO, by’umwihariko mu rwego rwo kwigisha Jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya urwango ku Bayahudi.