Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka

Gakenke: Hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwibutswa guhangana n’abagoreka amateka.

Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye imiryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu wa 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.

Kuri iki cyumweru tariki 08 Kamena 2025, mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru bibutse imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri wabonetse mu murenge wa Busengo, umwe mu mirenge yashegeshwe cyane na Jenoside kuko hari ibiro bya Sous Prefecture ya Busengo.

Muri iki gikorwa, hagaragajwe ko mu karere ka Gakenke honyine mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 121 yishwe ikazima. Kubibuka rero akaba ari igikorwa cyo kubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi ndetse no gufasha umuryango nyarwanda kwiremamo indangagaciro yo kubaha ikiremwamuntu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine yahumurije abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, ababwira ko batasigaye bonyine kuko bari mu gihugu cyiza kibakunda, anasaba abitabiriye iki gikorwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugirango ishyingurwe kuko iyo utarashyingura uwawe uhorana inkomanga ku mutima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yashimiye Leta y’u Rwanda ishyigikiye ibikorwa nk’ibi byo kuzirikana amateka nk’uburyo bwo guhora duhanze ijisho aho u Rwanda rwavuye kugirango biduhe imbaraga zo kurinda ibimaze kugerwaho mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko gukura isomo rikomeye ku bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kugira inshingano zo kurwanya inzira zose yameneramo zirimo nk’abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Yagize ati: “Rero dusanga abaturage by’umwihariko urubyiruko mukwiye kubikuramo isomo ryo gukora ibishoboka mukirinda ikintu cyose cyagarura amateka ashaririye nk’aya ngaya yagejeje ku gutakaza ubuzima bw’abasaga miliyoni ndetse imiryango myinshi gutya nayo ikazima burundu”.

Yasabye kandi urubyiruka kwihugura bakamenya mu buryo bwimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi1994 kuko ngo byabafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha cyane cyane imbuga nkoranyambaga, abenshi bakaba ari urubyiruko narwo rukomoka mu miryango yagize uruhare muri Jenoside cyangwa se abanda babaswe n’urwango.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari kumwe na Meya wa Gakenke.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose cyatanya abanyarwanda.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bemeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda kuko bari maso.
Hashyinguwe mu cyubahiro umubiri wabonetse mu murenge wa Busengo.
Inzego z’umutekano zari zitabiriye iki gikorwa nk’ikimenyetso ko ntawe uzongera kuvutswa ubuzima kandi ziri maso.
Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 Yanditswe na Edouard Nsengiyumva/Gakenke District.

Related posts

Musanze: Ikiraro cyari imbogamizi ku buhahirane cyahindutse gahuzamiryango.

N. FLAVIEN

Imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga zikomeretsa abaturage mu buryo bukomeye.

N. FLAVIEN

Wisdom Schools nyambere mu guhanga udushya yerekanye aho igeze mu ikoranabuhanga ryifashisha ‘robots’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777