Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

Rusizi: Kwikanga inkongi y’umuriro byatumye muri Kaminuza ya Kibogora bamara isaha bahagaritse amasomo.

Impuruza zashyizwe mu nyubako ya Kaminuza ya Kibogora(KP) ishami rya Rusizi zatanze impuruza ubwo abanyeshuri bari mu masomo bituma basohoka igitaraganya, ibyatumye bamwe bibeshya ko iyi nyubako yaba ifashwe n’inkongi y’umuriro, gusa nyuma yo gusuzuma ikibazo mu mizi, bikaba byagaragaye ko nta kibazo cy’inkongi cyabaye ahubwo ko habaye gucokoza izi mbuzi (alarms) mu buryo butagambiriwe bituma zisakuza nk’aho hari ikidasanzwe ibyatumye hashira isaha yose abanyeshuri bahagaritse amasomo.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa yine n’iminota 30 (10h30) kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, ubwo inzogera mpuruza (alarms) zavuze zihereye mu nyubako ibanza (F0), maze abari mu byumba byose kugera mu nyubako yo hejuru basohoka biruka mu rwego rwo kureba ko baramira amagara yabo, ari nako inzego zitandukanye za Kaminuza zikora ibishoboka byose ngo zirebe ko nta wahagirira ikibazo.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza butangaza ko hifashishijwe inzira zisanzwe n’izidasanzwe zikoreshwa mu bihe by’amage ndetse n’izateganyirijwe abafite ubumuga habasha gusohoka abanyeshuri basaga 1500, bamwe berekeza hanze ya Kaminuza abandi berekeza ku gice cy’inyuma ahaba ikibuga cyateganyijwe mu gihe haba habaye ibiza nk’uko umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW na AMIZERO TV yabihamirijwe n’abanyeshuri ubwo yahageraga ibi bikimara kuba.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Ishami rya Rusizi, bwana Ntaganira Josue Michel yabwiye WWW.AMIZERO.RW ko ibyabaye mu kigo byaturutse ku miterere y’ibikoresho bishinzwe kuburira/gutanga impuruza byatanze amakuru adahuye n’ibyo abantu bakeka ariko byatewe n’impamvu yo gucokozwa n’uwabyegereye atabigambiriye.

Yagize ati: “Izi alarms ntabwo zipfa gusakuza kuko twazishyize mu nyubako yacu mu rwego rwo kuburira abantu mbere y’uko haba ikibazo runaka. Icyabaye uyu munsi rero ni abantu bashobora kuba begamiye ku gikuta ariko mu buryo butunguranye hanyuma bakanda ahashobora kwakirizwa izi mpuruza mu gihe haba habaye ikibazo ariko zo ntiziyatse by’ako kanya (automated way)”.

Yakomeje agira ati: “Turashima Imana ko nta muntu wagize ikibazo gikomeye, abantu batuze kuko inzego zirimo REG zahise ziza kandi zasanze nta kibazo cy’amashanyarazi cyabaye muri iyi nyubako n’ubwo kubera umubyigano basohoka hari barindwi bagize ibibazo barimo nk’umubyeyi usanzwe urwara umutima wahungabanye, umubyeyi utwite nawe wahungabanye byoroheje ndetse n’abandi baguye byoroheje mu gihe cyo gusohoka. Hari abajyanwe kwa muganga kugirango bafashwe kugaruka mu bihe byiza ariko turizera ko ntawe uri burare mu bitaro bya Gihundwe. Ikindi kandi amasomo yahise akomeza ubu ibintu ni amahoro”.

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi (REG), mu karere ka Rusizi bwana Maniratiza Remeck nawe wahise agera kuri iyi Kaminuza, yavuze ko bakihagera bihutiye gukuraho umuriro kugirango bagenzure niba hari ikibazo cy’amashanyarazi cyaba cyabaye, gusa ngo basanze nta kibazo kiri mu miyoboro yose bityo bahita basubizaho umuriro. Yasabye abantu kwitwararika ibikoresho byose biri ku bikuta kuko kimwe cyose kiba gifite icyo cyagenewe, iyo gikoreshejwe nabi rero bikaba biteza ibibazo nk’ibyabaye.

Kaminuza ya Kibogora yatangiye mu mwaka wa 2012, itangirira i Kibogora mu karere ka Nyamasheje ari naho hari icyicaro gikuru. Magingo aya yagabye ishami mu karere ka Rusizi aho ikomeje kugira uruhare mu kurera umunyeshuri ubereye u Rwanda n’Isi muri rusange mu mashami ane ari yo: Education, Business Studies, Theology na Health Sciences.

Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic ishami rya Rusizi yavuze ko nta kidasanzwe cyabaye kuri KP.
Abanyeshuri bakoresheje inzira zitandukanye basohoka mu nyubako ndende ya Kibogora Polytechnic.
Imbuga yagenewe ubuhungiro mu gihe haba habaye ikibazo nk’inkongi, umutingito n’ibindi.
Kibogora Polytechnic/Rusizi Campus.

Ahantu henshi muri iyi nyubako hashyizwe uburyo abantu bakifashisha mu gihe haba habaye ikibazo.
Ibitaro bya Gihundwe byahise byohereza imbangukiragutabara zo gufasha abagize ibibazo.

Related posts

Abarwanyi ba Wazalendo bagerageje kwinjira mu mujyi wa Bukavu bakomwa mu nkokora na M23.

N. FLAVIEN

Ibisobanuro by’izina Aline, izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana

N. FLAVIEN

General Marcel Gatsinzi wigeze kuyobora MINADEF yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777