Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Imirwano ikomeye yabaye muri Uvira benshi batangira kwikanga ko M23 yabagezemo.

Amakuru yaturutse mu mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo, yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mata 2025, habaye imirwano ikomeye yahuje amatsinda abiri ya Wazalendo si ukurasana karahava bituma abaturage ndetse n’abandi bari hafi aho bahinda umushyitsi bibaza ko ari M23 yabagezemo.

Ahagana mu ma saa yine z’igitondo (10h00) kuri uyu wa Gatandatu ni bwo isasu ryatangiye kuvuza ubuhuha kuko ari bwo aba baturage bahawe imbunda n’ubutegetsi bwa Tshilombo bari batangiye kumvana imbaraga, imirwano yamaze byibuze amasaha hafi atatu yose kuko barekeye aho kurasana hafi mu ma saa saba z’amanywa (13h00).

N’ubwo abenshi bari bamaze kwiyakira ko M23 yamaze kubageramo, byaje kumenyekana ko abarwanyi ba Wazalendo bayobowe n’uwitwa Makanaki basakiranye na bagenzi babo bayobowe n’uwitwa Beta Bango, biyibagiza ibyo kuba bose ari Wazalendo maze bararasana ibyari ubuvandimwe bihinduka urugamba rugarika ingogo.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru nta makuru arambuye arajya hanze gusa byavuzwe ko aba barwanyi baba barasanye nyuma yo kutumvikana ku isaranganywa ry’ibyo bari basahuye/banyaze abaturage mu gace kitwa Mulongwe, bigatuma bisanga mu kurasana bivugwa ko kwanahitanye abatari bacye ku mpande zombi.

Abaduhaye amakuru bagize bati: “Uku gusubiranamo hagati y’abarwanyi bayobowe na Makanaki n’abayobowe na Beta Bango kumvikanyemo imbunda nini ndetse n’into. Wazalendo barasanye karahava, bakoreshaga imbunda nini n’into kandi hari n’abahaguye ndetse n’abakomeretse barimo n’abaturage.”

Si ubwa mbere ibi bibaye kuko no mu kwezi gushize izi Wazalendo zararasanye mu gace ka Fizi, hapfa Jenerali wabo witwa Mutetezi Ebuela Trésor, ibishimangira ko gusubiranamo bapfa ibyo basahuye ari ibisanzwe nka Misa ya mbere kuko akenshi bahora babipfa.

Ibi kandi byabaye ahitwa Kilembwe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, aho naho basubiranyemo abarwanyi benshi bo muri uyu mutwe bahasiga ubuzima. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri (Gashyantare) muri uyu mwaka, aha muri Uvira n’ubundi Wazalendo basubiranyemo hapfamo abatari bacye abandi benshi barakomereka.

Uvira ni umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika, ukaba umujyi uteganye neza na Bujumbura hakurya mu Burundi. Ni umujyi urinzwe cyane n’ingabo z’u Burundi dore ko ari na ho iki gihugu gikura ibikomoka kuri Peteroli byabaye iyanga iwabo. Si abarundi gusa barinze Uvira kuko bari kumwe n’ingabo za Leta, FARDC ari nazo ziri kumwe na Wazalendo ndetse na FDLR.

Abasirikare ba M23 bari hafi y’uyu mujyi wegeranye cyane na Bujumbura ndetse ukaba urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Burundi hamwe na FARDC.
Aamtsinda abiri ya Wazalendo yarwaniye mu mujyi wa Uvira kuri uyu wa Gatandatu.

Related posts

Col Kasongo wari warazengereje abanyamulenge yishwe na M23.

N. FLAVIEN

Umuhanzi Modeste yakoze mu nganzo asabira umugisha abatuye Isi [VIDEO].

N. FLAVIEN

Ikibazo cy’abarimu badatangirwa imisanzu muri RSSB kigiye gukurikiranwa kandi gikemurwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777