Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike

RwandAir yiseguye ku bayigana ibizeza ibyemezo bishya.

Sosiyete nyarwanda ikora y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yiseguye ku bayigana kubera icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo gufunga ikirere cy’icyo gihugu ku ndege za RwandAir n’izindi ngo bifitanye isano, RwandAir na yo ikaba yahisemo guhindura inzira z’ibyerekezo byanyuraga mu kirere cya DR Congo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta ndege ya RwandAir cyangwa abandi bafitanye imikoranire nayo yemerewe kwambukiranya ikirere cyayo guhera mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Mu ngendo zagizweho ingaruka, harimo nk’urugendo rudahagarara ruva i Kigali rujya i Londres mu Bwongereza, indege ziva mu Rwanda zambukaga ikirere cya DR Congo zakoreshaga amasaha arindwi, ubu abagenzi bakazajya bakoresha amasaha icyenda, bivuze ko hiyongereyeho abiri.

Babinyujije mu itangazo basohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, ubuyobozi bwa RwandAir bwiseguye ku basanzwe bakora ingendo zinyura muri DR Congo, busaba abafite ingendo gukurikirana amakuru mashya agenda atangwa ku mbuga zabo kugira ngo bamenye uko zahinduwe.

Iri tangazo riragira riti: “Bitewe n’ifungwa ry’ikirere cya DR Congo ku ndege zanditswe mu Rwanda, RwandAir yahinduye ibyerekezo by’inzira zo mu kirere zagizweho ingaruka. Dukomeje gukora ibishoboka kugira ngo dutange uburyo burushijeho gutekana kandi bwizewe tugabanya ingaruka z’ibyo byemezo bitunguranye ku bagenzi bacu”.

Rikomeza rigira riti: “RwandAir yiseguye ku bagenzi bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo, igira inama abakiliya bayo guhora bakurikirana amakuru agezweho ku rubuga rwa RwandAir no kuri X kugira ngo bamenye amakuru agezweho. Mushobora kandi kwegera ibiro bya RwandAir mu bihugu byanyu bikabafasha ku bibazo mwaba mufite.”

Guverinoma ya DR Congo yari isanzwe yarafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zose za RwandAir zijya n’iziva i Goma, Lubumbashi na Kinshasa, kubera ko ngo u Rwanda rutera inkunga Umutwe wa M23 kuri ubu umaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’urugamba rukaba rukomereje muri Kivu y’Amajyefo aho abaturage batakambaga bifuza kubohorwa ingoyi ya Leta ya Tshisekedi.

Guverinoma y’u Rwanda ntiyahwemye kwamagana ibirego bya DR Congo ihamya ko nta nyungu na nke ifite mu gufasha inyeshyamba, ko ahubwo itewe inkeke n’imikoranire ya Leta ya Kinshasa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi Rwanda mu 1994.

Itangazo rya RwandAir ku bakiriya bayo.

Related posts

Musanze: Umugabo w’imyaka 54 wakoraga akazi k’ubufundi yasanzwe aho bacukura umucanga yapfuye.

N. FLAVIEN

Abanyeshuri n’abakozi ba Kingdom School Musanze bishimiye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu [Amafoto]

N. FLAVIEN

Russia-Ukraine: Umuryango w’Abibumbye wasabye iperereza ryihuse ku bwicanyi bw’i Bucha.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777