Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

DR Congo ikomeje kwikorezwa inkono ishyushye isabwa kuganira na M23 yise abaterabwoba.

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Fridolin Cardinal Ambongo, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ari byo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni ubusabe yatanze yisunze imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano n’ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC.

Ni kenshi umuryango mpuzamahanga wingingiye Leta ya RDC kuganira na M23 kugira ngo bishakire hamwe igisubizo kirambye cy’umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, ariko Leta yakomeje kubyanga, ihitamo gukoresha imbaraga z’igisirikare.

Uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigaba ibitero ku birindiro bya M23, ni ko uyu mutwe witwaje intwaro ufata ibindi bice. Ni na ko byagenze tariki 23 Mutarama ubwo wafataga umujyi wa Sake na tariki 27 Mutarama ubwo wafataga Goma.

Cardinal Ambongo yagaragaje ko iyo Leta ya DR Congo yanga kuganira na M23, iba itakaza umwanya kuko uburyo ihitamo gukoresha mu gukemura iki kibazo nta musaruro butanga, ahubwo burushaho gushyira abaturage mu bibazo nk’uko tubikesha Igihe.

Muri Misa yabereye i Kinshasa kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, Cardinal Ambongo yagize ati: “Ibiganiro ni ijambo ryera, ni jambo rya ngombwa ryadufasha kuva mu bibazo turimo. Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo bimaze imyaka mirongo, bisaba ko tuganira n’abo twita abanzi…Igihugu kiri mu byago, buri munota ugenda ni ingenzi. Mureke twirinde gutakaza ikindi igihe niba dushaka gutabara igihugu cyacu.”

Cardinal Ambongo yatangaje ko mu gihe byaba ngombwa, Leta ya DR Congo  ikwiye kujya mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 kugira ngo ivugane n’abahagarariye uyu mutwe witwaje intwaro, kuko icy’ingenzi ari ukugera ku gisubizo kizana amahoro arambye.

Ati: “Niba ari ukujya i Goma, tuzajyayo. Tuzagenda, tuganire na buri wese. N’iyo baba baba ku kwezi, tuzabasangayo. Ntacyo twageraho tudahaye urubuga bose, niba dushaka ko ibi biganiro bivamo igisubizo kirambye.”

Guverinoma ya RDC yatangaje ko yishimiye imyanzuro yavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, ariko ntiyagaragaje ko izava ku izima, ikagirana na M23 ibiganiro bitaziguye nk’uko yabisabwe.

Related posts

Musanze: Uwarokotse Jenoside wenyine mu bana 20 yahisemo kurerera abamwiciye bakanamubuza kubyara.

N. FLAVIEN

Nyagatare: Yishe umugore we n’abana babiri arangije nawe ariyahura.

Muntu Clarisse

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777