Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Masisi: M23 yakinagije FARDC n’abayifasha yigarurira ibice byinshi.

Mu gihe abarwanyi bo mu ihuriro rya Kinshasa bayobowe na FARDC bakomeje icyo bise ibitero byo kwisubiza ibice M23 yigaruriye, abarwanyi b’uyu mutwe bo bakomeje intambwe idasubira inyuma aho bafashe uduce tugera muri dutanu tubarizwa muri Teritwari ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga ava muri ibyo bice abivuga.

Guhera ku masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2025, imirwano ikomeye yabereye mu duce tumwe two muri Teritwari ya Masisi, aho bivugwa ko FARDC n’abambari bayo bashatse gucokoza M23 maze ngo nayo si ukurasa ibarasa umugenda, ibyaje kurangira uyu mutwe wigaruriye ibyo bice byose.

Iyi mirwano ikaze yanumvikanyemo imbunda ziremereye kuko buri ruhande rwakoraga ibishoboka ngo rugire ubugenzuzi kuri utu duce, byararangiye M23 yigaruriye ibice bya Lokopfu, Kaniro, Katale n’utundi turi mu nkengero yatwo aho FARDC yakuyemo akarenge ikiruka amasigamana.

Mu bice bya Buguri naho bikomeje kuba ihurizo ku ihuriro rya Leta ya Kinshasa ni mu gihe ingabo za M23 zacanye umuriro mu bice bizengurutse Katale, abaturage ndetse na FARDC ubwayo bakaba bahise bikuramo bityo M23 isigarana ubugenzuzi bwose bwaho.

Kuba Katale isanzwe ifatwa nk’agace ka nyuma mbere y’uko winjira aho bita ‘Masisi Zone’, ahari ibiro bya Teritwari ya Masisi yafashwe, biragaragara ko isaha ku isaha Centre ya Masisi nayo yafatwa na M23 dore ko FARDC bo basa nk’abamaze kuyamanika.

Amakuru ava muri ibi bice kandi aremeza ko n’umuhanda uva i Katale winjira muri Centre ya Masisi kuri Zone wafashwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Si aha honyine imirwano ikaze yabereye kuko yabereye no mu tundi duce duherereye muri Sheferi (Cheferie) ya Bashali muri Teritwari ya Masisi, ikaba ije ikurikira iyabaye mu kwezi gushize yibanze mu majyepfo ya Lubero. (MCN)

Iyi mirwano yakoreshejwemo imbunda za ba mudahusha.

Related posts

AFC/M23 na Leta ya DR Congo basinye imbanzirizamushinga y’ibiganiro by’amahoro.

N. FLAVIEN

FARDC yahagaritse abasirikare bayo 75 ibashinja gukorana na M23.

N. FLAVIEN

Pavelh Ndzila uheruka gutandukana na APR FC mu muryango winjira muri Rayon Sports.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777