Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Icyifuzo cya Perezida Zelensky ku iherezo ry’intambara yashojweho n’u Burusiya.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yumvikanishije ko kugirango intambara barwana n’u Burusiya irangire, ibice bya Ukraine agenzura bikwiye gufatwa mu mutaka wa OTAN [Umuryango wo gutabarana w’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika] mu kugerageza guhagarika icyiciro gikomeye cyane cy’intambara.

Igitangazamakuru Sky News cyo mu Bwongereza, cyagarutse ku ngingo zitandukanye ubwo cyaganiraga n’uyu munyacyubahiro. Perezida Zelensky yabajijwe niba yakwemera kuba umunyamuryango wa OTAN, ariko gusa ku butaka Ukraine igenzura ubu.

Zelensky yavuze ko yabyemera, ariko gusa igihe kuba umunyamuryango wa OTAN byatangwa kuri Ukraine yose mbere na mbere, kugeza ku mipaka yayo yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko ubwo Ukraine ishobora guhita igerageza kuganira mu buryo bwa dipolomasi ku gusubizwa ubutaka ubu bugenzurwa n’Uburusiya.

Perezida Zelensky yavuze ko nta muntu n’umwe wari watanga icyifuzo nk’icyo, bivuze ko ibyo yumvikanishije ari ibyo mu rwego rw’ibitekerezo bye bwite.

Kuba OTAN yakwigera na rimwe yiga kuri gahunda nk’iyo birashidikanywaho cyane. Zelensky yagize ati: “Ukraine ntiyigeze na rimwe itekereza ku cyifuzo nk’icyo, kuko nta muntu n’umwe wigeze akitugezaho ku mugaragaro.”

Yavuze ko byasaba ko OTAN iha ubunyamuryango Igihugu cyose cya Ukraine, harimo n’ibyo bice ubu bigenzurwa n’Uburusiya.

Mu isemura ry’amagambo ye ryatanzwe na Sky News, Perezida Zelensky yagize ati: “Ntushobora gutanga ubutumire bwo kwinjira muri OTAN ku gice kimwe gusa cy’Igihugu.

“Kubera iki? Kuko ubwo, waba wemeye ko Ukraine ari ubwo butaka gusa bwa Ukraine, naho ubundi bukaba ari Uburusiya.”

Yavuze ko abantu benshi barimo gutanga icyifuzo cy’agahenge ariko ko mu gihe nta buryo bwo kubuza Uburusiya kongera gutera, agahenge kaba gateje akaga cyane.

Yavuze ko kuba umunyamuryango wa OTAN ari byo byonyine bishobora gutanga icyo cyizere.

Perezida wa Ukraine asanzwe yaravuze ko atekereza ko intambara ishobora kurangira mu mwaka uri imbere niba inshuti za Ukraine zigaragaje ubushake buhagije.

Amakuru yumvikanisha ko ibyo biganiro ku buryo bwiswe ubw’Ubudage bw’Uburengerazuba igihe icyo gihugu cyari cyacitsemo kabiri cyahabwaga ubunyamuryango bwa OTAN, bimaze umwaka umwe urenga bigarukwaho mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

N’ubwo bimaze icyo gihe ngo nta byifuzo byari byatangwa ku mugaragaro kuko ubwo yari arimo kwiyamamaza, Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasezeranyije kurangiza iyi ntambara mu “masaha 24” ariko ntiyasobanuye uko azabikora.

Abamuri hafi, nka Visi Perezida watowe JD Vance, bagaragaje ko ibyo bizaba bisobanuye ko Ukraine izagira ibyo yemera, bishobora kuba nko kwemera guhara ubutaka bw’akarere ka Donbas na Crimea.

Perezida Zelensky we ubwe yavuze ko Ukraine yifuza kurangiza intambara mu mwaka wa 2025 binyuze mu buryo bwa dipolomasi.

Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu mwaka wa 2014. Imyaka umunani nyuma yaho, bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine ndetse bwigaruriye ibice bimwe byayo byo mu burasirazuba.

Ariko birakwiye no kuvuga ko kugeza ubu Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin nta kimenyetso na kimwe yari yagaragaza ko yaretse ubushake bwe bwo kwigarurira Ukraine yose uko yakabaye.

Igitekerezo cyuko yaba ashaka kwemera ko igice icyo ari cyo cyose cya Ukraine cyinjira muri OTAN, kuri ubu ni ikintu kitakwiyumvishwa.

Ibimenyetso byose biriho kugeza ubu byumvikanisha ko uruhare urwo ari rwo rwose rwa OTAN rutakwihanganirwa na busa.

Ku wa kane w’iki cyumweru, Uburusiya bwagabye igitero kinini cya kabiri ku bikorwaremezo by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.

Perezida Putin yavuze ko cyari igisubizo ku bitero bikomeje bya Ukraine ku butaka bw’Uburusiya, igaba yifashishije misile zo mu bwoko bwa ATACMS yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanya-Ukraine, bamaze kwihanganira ibihe bibiri n’igice by’ubukonje bwinshi kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) 2022, ubu barimo kwitegura ikindi gihe cy’ubukonje bwinshi. (BBC)

Related posts

Cristiano Ronaldo yageneye Perezida Trump impano yihariye.

Muntu Clarisse

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

N. FLAVIEN

Bwa mbere mu mateka, Ikipe yo ku Mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777