Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Umutekano

Ingabo za Israel zimaze kwica abarenga 180 mu majyepfo ya Liban.

Igisirikare cya Israel, IDF cyarashe ibisasu biremereye mu majyepfo ya Liban, ahari ibirindiro bikomeye by’umutwe wa Hezbollah wakomeje gukozanyaho n’Ingabo za Israel kuva icyo gihugu cyakwinjira muri Gaza, guhangana n’umutwe wa Hamas.

Kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kurasana, icyakora mu minsi 10 ishize ibintu byahinduye isura, cyane cyane nyuma y’uko Israel igabye igitero ku byombo (ibikoresho by’itumanaho) bya Hezbollah, mu bitero byahitanye abarenga 37, abandi barenga 2,800 barakomereka.

Ibyo bitero byakurikiwe n’ibindi bitero bikomeye byarashwe ku birindiro bya Hezbollah, cyane cyane mu majyepfo ya Liban. Kuri uyu wa Mbere, ibi bitero byarushijeho gukaza umurego, dore ko Israel yarashe inyubako nyinshi mu duce dutandukanye turi hafi n’umupaka ihana na Liban, ivuga ko ari ibirindiro bya Hezbollah.

Ingabo z’iki gihugu zasabye abarenga ibihumbi 80 batuye mu majyepfo ya Liban guhunga, bituma abarenga ibihumbi bafata inzira ibaganisha mu majyaruguru, cyane cyane mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Beirut. Ibi byabaye nyuma y’uko Hezbollah isabye abaturage kuguma mu ngo zabo ariko bakayinangira.

Ibitero Israel yagabye kuri Hezbollah nibyo bya mbere bikomeye icyo gihugu kigabye kuva impande zombi zakwinjira mu ntambara karundura yarwanywe mu 2008.

Hezbollah nayo yarashe muri Israel, gusa mu bisasu birenga 100 byarashwe, byinshi byafashwe n’ubwirinzi bwa Israel bitabashije kugwa hasi. Hagati aho, Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yemeza ko abarenga 182 bamaze kugwa mu bitero bya Israel, abandi barenga 727 bagakomereka.

Amakuru avuga ko Igisirikare cya Israel kiri gutegura ibindi bitero bikomeye mu majyepfo ya Liban, mu gikorwa ngo kigamije guca intege Hezbollah, umutwe ishinja umugambi wo kuyitera wari urimo gutegura.

Benshi mu bakurikirana iby’iki kibazo bavuga ko Hezbollah iri kwanga kwinjira mu ntambara yeruye na Israel cyane cyane nyuma yo gutakaza abarwanyi bayo bakuru, benshi baguye mu bitero byagabwe ku byombo byabo, abandi bagakomereka bikomeye ku buryo nta musanzu batanga muri iyi ntambara.

Uyu mutwe washenguwe n’uburyo Israel yabashije kwinjira mu makuru y’ubutasi yayo, ari nayo yavuyemo ibitero simusiga uri kugabwaho. Bikaba bivugwa ko ayo makuru yafashwe ubwo Israel yari yaramaze kumviriza ibiganiro by’abarwanyi b’uwo mutwe bitewe n’ibikoresho byari byashyizwe muri ibyo byombo.

Related posts

General Rwivanga yagaragaje umubare w’abarwanyi ba FDLR babarizwa muri DR Congo.

ISHIMWE Elyse Naise

Karasira Aimable yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu

N. FLAVIEN

Abamaze kwamamara bahwituwe basabwa kutigira ntibindeba ku bibazo by’Igihugu.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777