Ministri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyamaze kwakira inkingo z’icyorezo y’ubushita bw’inkende (Monkeypox), kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeri 2024, icyiciro cya kabiri cyazo kikazahagera kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2024 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’itsinda rishinzwe kurwanya iki cyorezo, Cris Kacita.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, mu kwezi gushize ryatangaje ko iyi ndwara yatangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari icyorezo gihangayikishije Isi. Gusa uburyo bwo kugikumira bwahuye n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’inkingo.
Umukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya iki cyorezo yatangaje ko inkingo zigera ku bihumbi ijana (100 000) ari zo zageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’djili i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iki kikaba ari icyiciro cya mbere.
Kuva iki cyorezo cyadutse muri DR Congo, abagera ku 19,710 bamaze kucyandura, nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima muri icyo gihugu. Mu butumwa bwa videwo ministri w’ubuzima wa DR Congo, Roger Kamba, yatangaje yavuze ko bagiye kwibanda ku gutera imiti yica udukoko mu mashuri no gushishikariza abana gukaraba intoki cyane cyane muri iki gihe amashuri agiye gutangira.


