Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Afghanistan: Abatalibani bashyizeho leta y’inzibacyuho

Nyuma yo kwigarurira igihugu bari bamaze imyaka irenga 20 bikanwemo, Abatalibani bashyizeho guverinoma y’inzibacyuho izayobora iki gihugu

Nyuma y’iminsi 22 bigaruriye igihugu cya Afghanistan bari barirukanwemo uhereye mu mwaka wa 2001, Abatalibani bashyizeho leta y’inzibacyuho izaba igizwe n’abayobozi bakuru 33 barimo abakuru ba za Minisiteri 5 ndetse n’abandi bayobozi 26.

Iyi leta izaba iyobowe na minisitiri w’intebe Mullah Mohammad Hasan Akhund akazaba yungirijwe na Mullah Abdul Ghani Baradar.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko Mullah Akhund yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma y’Abatalibani yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2001, ndetse akaba yabaye minisitiri w’intebe wungirije kuva mu mwaka wa 1996-2001.

Akhund uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumye ni umwe mu bashinze akanama ka Rahbari Shura council of leaders kazwi nka Quetta shura.

Mullah Mohammad Hasan Akhund uyoboye guverinoma

Umuvugizi wa leta y’inzibacyuho y’Abatalibani Zoubihullah Mujahid watangaje iyi leta y’inzibacyuho itagaragaramo uw’igitsindagore n’umwe, yashyizeho abayobozi ba za minisiteri ku buryo bukurikira:

Mullah Rahmatullah Najib yagizwe umuyobozi w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano, Sirradjuddin Haqqani yagizwe minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, naho Mullah Mohammad Yaqoob agirwa minisitiri w’ingabo.

Abandi bayobozi bashyizweho barimo, Mawlawi Amir Khan Mutaqi wagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Khalil Ur Rehman Haqqan wagizwe minisitiri ushinzwe gucyura impunzi, ndetse na Sheikh Mawlwai Noorullah Munir wagizwe minisitiri w’uburezi.

Aba kandi biyongeraho Mullah Abdul Haq Wasiq ushinzwe urwego rw’igihugu rushinzwe ikusanyamakuru (Natinal Directorate of Security) akazakorana na Mawlawi Taj Mir Jawad ushinzwe ubutasi.

Related posts

DR Congo yiyemeje gufungira u Rwanda amazi n’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC mu nzira zo kwinjira muri EAC: Ninde uzabyungukiramo?

NDAGIJIMANA Flavien

Minisiteri y’Uburezi yasohoye ibigomba gukurikizwa mu gusibiza no kwirukana abanyeshuri.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment