Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Iyobokamana

Abahamya ba Yehova bamuritse Bibiliya ivuguruye y’Ikinyarwanda.

Abahamya ba Yehova mu Rwanda bamuritse Bibiliya nshya (ivuguruye) y’Ikinyarwanda, kugira ngo bafashe abayikoresha kurushaho kuyisobanukirwa.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Régis, yavuze ko kuvugurwa kw’iyi Bibiliya byakozwe kugira ngo bijye byorohera abayisoma kuyumva.

Iyi Bibiliya yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 muri Stade ya ULK ku Gisozi aho Abahamya ba Yehova bateraniye mu gihe cy’iminsi itatu (guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamana 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2024).

Bwana Migambi François Regis yasobanuye ko iyi Bibiliya izafasha buri wese mu cyiciro abarizwamo kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “Iyi Bibiliya nshya ikoresha Ikinyarwanda cyoroshye kucyumva ku buryo izafasha abakiri bato n’abakuru gusobanukirwa Ijambo ry’Imana bitabagoye.”

Abagera ku bihumbi icumi (10,000) bari bitabiriye aya materaniro bahawe Bibiliya ku buntu ndetse n’abateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu turere twa Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo nabo barazihabwa.

Iyi Bibiliya nshya kandi yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo yakwifashishwa n’uwari we wese ariko cyane cyane ababana n’ubumuga bwo kutabona no kutumva.

Nk’urugero muri Matayo 11:5, Bibiliya isanzwe igira iti “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza”.

Muri Bibiliya nshya ivuguruye hagira hati: “Abafite ubumuga bwo kutabona barareba, abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza”.

Ibarura rusange ry’abaturage riheruka mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko Abahamya ba Yehova mu Rwanda bangana na 0.7 % by’abaturage bose b’Igihugu. Aya materaniro yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dutangaze Ubutumwa Bwiza”.

Related posts

Kunganya kwa Police FC na Etincelle FC biburijemo amahirwe ya Musanze FC

N. FLAVIEN

Israel yahamagaye inkeragutabara ibihumbi 60 ngo yigarurire Gaza.

N. FLAVIEN

Umusifuzi yaguye mu kibuga arapfa ubwo yasifuraga umukino ukomeye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777