Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Ukraine yarashe mu Burusiya itwika ibigega bya Peteroli.

Indege zitagira abapilote (drones) zikekwa kuba ari iz’igisirikare cya Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya zitwika ibigega bya Peteroli nk’uko byatangajwe n’umwe mu bategetsi bo mu Burusiya kuri iki Cyumweru.

Aya makuru yatangajwe n’umutegetsi wo muri aka gace k’u Burusiya kuri iki cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 nyuma yuko kuri murandasi hasohotse amashusho yerekana ibirimi by’umuriro bizamuka mu kirere mu masaha ya mu gitondo.

Guverineri w’Intara ya Kursk, Aleksei Smirnov, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ibigega bitatu bya lisansi byafashwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku gigasu cyarashwe n’indege yo mu bwoko bwa drone.

Yavuze ko abazimya umuriro bashoboye guhita bazimya ikigega cya mbere bari bagikomeje kugerageza kuzimya ibindi bibiri igihe yandikaga ubwo butumwa. Smirinov yavuze ko abantu 82 n’ibikoresho 32 bizimya umuriro byari byifashishijwe kuzimya iyo nkongi. Yavuze ko icyo gitero kandi cyangije inzu zituwemo muri ako karere

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo ndege zo mu bwoko bwa drone zari zagabye igitero mu karere ka Kursk gaherereye hafi y’umupaka na Ukraine.

Ukraine ifata ibikorwa remezo bya peteroli nk’intego yemewe kugabwaho igitero mu rwego rwa gisirikare bityo ikaba yaratangiye kugaba ibitero nk’ibi ku Burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ikoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drones zirasa kure ku ntego ziri imbere mu Burusiya.

Ikinyamakuru, Ukrayinska Pravda, cyandikirwa muri Ukraine ejo cyatangaje ko Ukrine idasiba kugaba ibitero ku nganda ziyungurura peteroli n’ibigo bya gisirikare mu Burusiya. Cyavuze ko imwe mu ndege zayo zo mu bwoko bwa drone iheruka kurasa ikigo kiyungurura peteroli mu karere ka Ryazan mu Burusiya. (VOA)

Related posts

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

N. FLAVIEN

Gakenke: Bemereye Paul Kagame kumutora 100% abanyeshyari bashaka bakiyahura.

N. FLAVIEN

Collège Inyemeramihigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro hangirika ibifite agaciro ka miliyoni hafi 50 Frw.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777